• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu marira y’ibyishimo no kwibuka amateka yanyuze, Dembelé yavuze kuri Ballon d’Or yegukanye

radiotv10by radiotv10
23/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu marira y’ibyishimo no kwibuka amateka yanyuze, Dembelé yavuze kuri Ballon d’Or yegukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ousmane Dembelé, Umufaransa w’imyaka 28 ukinira Paris Saint Germain, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’umwaka wa 2025, ahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’Or), aho ibyishimo byamurenze anibutse amateka n’uburyo umubyeyi we yamubaye hafi, akaganzwa n’amarangamutima akarira.

Ni mu birori  byabereye muri Théatre du Chatelet mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ahari hateraniye abakinnyi b’ibihangange muri ruhago, ndetse n’abakanyujijeho.

Iki ni igihembo gitangwa buri mwaka, kigategurwa n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa France Football, hagamijwe gushimira Abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino uba usojwe. Iki gihembo, yagishyikirijwe na Ronaldinho Gaucho watwaye Ballon d’Or ya 2005, akaba yari yatumiwe muri ibi birori ngo ahembe Umukinnyi wahize abandi mu bagabo.

Ousmane Dembelé utwaye Ballon d’Or y’uyu mwaka, yakurikiwe na Lamine Yamal wa Barcelona wabaye uwa 2, mu gihe Vitinha ukinira PSG n’ikipe y’igihugu ya Portugal yabaye uwa 3.

Dembelé, yagize umwaka mwiza we na club ye ya PSG kuko batwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi(Uefa Champions League) banyagiye Inter Milan ibitego 5-0; batwara igikombe cya Shampiyona y’Ubufaransa, batwara igikombe cy’igihugu Coupe de France, banakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amaclubs aho batsinzwe  na Chelsea 3-0.

Mu byo PSG yagezeho byose, Dembelé yabigizemo uruhare rutaziguye, dore ko yatsinze ibitego 35 akanatanga imipira 16 ivamo ibitego mu mikino 53 yakiniye PSG mu marushanwa yose y’umwaka w’imikino.

Dembelé, yatangiriye urugendo rwe rwo gukina umupira mu ikipe ya Rennes yo mu Bufaransa, ayivamo ku myaka 19 ajya muri Dortmund yo mu Budage, nyuma yo kwanga amakipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga. Yavuye muri Dortmund mu mwaka wa 2017, yerekeza muri Barcelona icyo gihe yaguzwe Miliyoni 147 z’ama euros ari we wa 2 uguzwe menshi ku isi nyuma ya Neymar waemri uherutse kujya muri PSG.

Mu mwaka wa 2023, kubera kubatwa n’imvune no kudahozaho, yagurishijwe muri PSG atanzweho Miliyoni 50 z’ama euros.

Dembelé, yahawe umupira wa zahabu maze ashimira bagenzi be bakinana muri PSG, avuga ko ari igihembo akesha ko bashyize hamwe.

Ubwo yavugaga kuri iki gihembo yegukanye, yashimiye abamufashije kuva mu bwana bwe, yaba abatoza b’amakipe y’abana yanyuzemo, ndetse n’abatoza b’uyu munsi.

Byumwihariko ageze ku mubyeyi, wari uri muri iki cyumba kigari cyabereyemo ibi birori, yafashwe n’ikiniga ararira, amushimira uburyo atahwemye kumuba hafi byumwihariko mu bihe yabaga agiye gucika intege, byanatumye abasangiza b’amajambo b’ibi birori, basaba uyu mubyeyi we kuza imbere na bo bakamushimira, kuba yarareze neza.

Uyu mupira wa zahabu waherukaga gutwarwa na Rodri ukinira Manchester City, aho yawutwaye ahigitse Vinicius Junior bari bawuhanganiye.

Ousmane Dembelé, yavukiye mu Gihugu cy’u Bufaransa, muri Komini ya Vernon iri mu gace ka Normandy, abyarwa n’umubyeyi (Mama) ufite amaraso ya Mauritanie na Senegal, ndetse Papa we akaba ari Umunya-Mali.

Uko Abakinnyi 10 bakurikiranye:

  1. Ousmane Dembelé (PSG)
  2. Lamine Yamal (Barcelona)
  3. Vitinha (PSG)
  4. Mohamed Salah (Liverpool)
  5. Raphina (Barcelona)
  6. Achraf Hakimi (PSG)
  7. Kylian Mbappé (Real Madrid)
  8. ColePalmer (Chelsea)
  9. Gianluigi Donnaruma (PSG-Man City)
  10. Nuno Mendez (PSG)

Mu bindi bihembo byatanzwe mu bindi byiciro:

  • Ballon d’Or(Women): Aitana Bonmati
  • Umutoza w’umwaka mu Bagabo: Luis Enrique
  • Umutoza w’umwaka mu Bagore: Sarina Wiegman
  • Club y’umwaka mu Bagabo: PSG
  • Club y’umwaka mu Bagore: ARSENAL WFC
  • Rutahizamu w’umwaka: Viktor Gyökeres
  • Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Donnaruma
  • Umukinnyi muto w’umwaka: Lamine Yamal
Rurangiranwa Ronaldinho Gaúcho ni we wamushyikirije igihembo

Hamwe n’umukinnyi w’umwaka mu bagore
Akanyamuneza kari kose
Ibyishimo byamurenze ararira

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 8 =

Previous Post

Hamenyekanya impamvu umuhanzi ugezweho mu Rwanda Kenny Sol ubu ari kubarizwa muri Canada

Next Post

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Azerbaijan yanasuye Igihugu cyo muri Afurika

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Azerbaijan yanasuye Igihugu cyo muri Afurika

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Azerbaijan yanasuye Igihugu cyo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.