Thursday, September 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu marira y’ibyishimo no kwibuka amateka yanyuze, Dembelé yavuze kuri Ballon d’Or yegukanye

radiotv10by radiotv10
23/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu marira y’ibyishimo no kwibuka amateka yanyuze, Dembelé yavuze kuri Ballon d’Or yegukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ousmane Dembelé, Umufaransa w’imyaka 28 ukinira Paris Saint Germain, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’umwaka wa 2025, ahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’Or), aho ibyishimo byamurenze anibutse amateka n’uburyo umubyeyi we yamubaye hafi, akaganzwa n’amarangamutima akarira.

Ni mu birori  byabereye muri Théatre du Chatelet mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ahari hateraniye abakinnyi b’ibihangange muri ruhago, ndetse n’abakanyujijeho.

Iki ni igihembo gitangwa buri mwaka, kigategurwa n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa France Football, hagamijwe gushimira Abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino uba usojwe. Iki gihembo, yagishyikirijwe na Ronaldinho Gaucho watwaye Ballon d’Or ya 2005, akaba yari yatumiwe muri ibi birori ngo ahembe Umukinnyi wahize abandi mu bagabo.

Ousmane Dembelé utwaye Ballon d’Or y’uyu mwaka, yakurikiwe na Lamine Yamal wa Barcelona wabaye uwa 2, mu gihe Vitinha ukinira PSG n’ikipe y’igihugu ya Portugal yabaye uwa 3.

Dembelé, yagize umwaka mwiza we na club ye ya PSG kuko batwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi(Uefa Champions League) banyagiye Inter Milan ibitego 5-0; batwara igikombe cya Shampiyona y’Ubufaransa, batwara igikombe cy’igihugu Coupe de France, banakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amaclubs aho batsinzwe  na Chelsea 3-0.

Mu byo PSG yagezeho byose, Dembelé yabigizemo uruhare rutaziguye, dore ko yatsinze ibitego 35 akanatanga imipira 16 ivamo ibitego mu mikino 53 yakiniye PSG mu marushanwa yose y’umwaka w’imikino.

Dembelé, yatangiriye urugendo rwe rwo gukina umupira mu ikipe ya Rennes yo mu Bufaransa, ayivamo ku myaka 19 ajya muri Dortmund yo mu Budage, nyuma yo kwanga amakipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga. Yavuye muri Dortmund mu mwaka wa 2017, yerekeza muri Barcelona icyo gihe yaguzwe Miliyoni 147 z’ama euros ari we wa 2 uguzwe menshi ku isi nyuma ya Neymar waemri uherutse kujya muri PSG.

Mu mwaka wa 2023, kubera kubatwa n’imvune no kudahozaho, yagurishijwe muri PSG atanzweho Miliyoni 50 z’ama euros.

Dembelé, yahawe umupira wa zahabu maze ashimira bagenzi be bakinana muri PSG, avuga ko ari igihembo akesha ko bashyize hamwe.

Ubwo yavugaga kuri iki gihembo yegukanye, yashimiye abamufashije kuva mu bwana bwe, yaba abatoza b’amakipe y’abana yanyuzemo, ndetse n’abatoza b’uyu munsi.

Byumwihariko ageze ku mubyeyi, wari uri muri iki cyumba kigari cyabereyemo ibi birori, yafashwe n’ikiniga ararira, amushimira uburyo atahwemye kumuba hafi byumwihariko mu bihe yabaga agiye gucika intege, byanatumye abasangiza b’amajambo b’ibi birori, basaba uyu mubyeyi we kuza imbere na bo bakamushimira, kuba yarareze neza.

Uyu mupira wa zahabu waherukaga gutwarwa na Rodri ukinira Manchester City, aho yawutwaye ahigitse Vinicius Junior bari bawuhanganiye.

Ousmane Dembelé, yavukiye mu Gihugu cy’u Bufaransa, muri Komini ya Vernon iri mu gace ka Normandy, abyarwa n’umubyeyi (Mama) ufite amaraso ya Mauritanie na Senegal, ndetse Papa we akaba ari Umunya-Mali.

Uko Abakinnyi 10 bakurikiranye:

  1. Ousmane Dembelé (PSG)
  2. Lamine Yamal (Barcelona)
  3. Vitinha (PSG)
  4. Mohamed Salah (Liverpool)
  5. Raphina (Barcelona)
  6. Achraf Hakimi (PSG)
  7. Kylian Mbappé (Real Madrid)
  8. ColePalmer (Chelsea)
  9. Gianluigi Donnaruma (PSG-Man City)
  10. Nuno Mendez (PSG)

Mu bindi bihembo byatanzwe mu bindi byiciro:

  • Ballon d’Or(Women): Aitana Bonmati
  • Umutoza w’umwaka mu Bagabo: Luis Enrique
  • Umutoza w’umwaka mu Bagore: Sarina Wiegman
  • Club y’umwaka mu Bagabo: PSG
  • Club y’umwaka mu Bagore: ARSENAL WFC
  • Rutahizamu w’umwaka: Viktor Gyökeres
  • Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Donnaruma
  • Umukinnyi muto w’umwaka: Lamine Yamal
Rurangiranwa Ronaldinho Gaúcho ni we wamushyikirije igihembo

Hamwe n’umukinnyi w’umwaka mu bagore
Akanyamuneza kari kose
Ibyishimo byamurenze ararira

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − eleven =

Previous Post

Hamenyekanya impamvu umuhanzi ugezweho mu Rwanda Kenny Sol ubu ari kubarizwa muri Canada

Next Post

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Azerbaijan yanasuye Igihugu cyo muri Afurika

Related Posts

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda

by radiotv10
25/09/2025
0

Umufaransakazi Gery Celi yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda, mu batarengeje imyaka...

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

by radiotv10
25/09/2025
0

Umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC, akaba ari n’umuvugizi w’abafana bose, yanyomoje amakuru aherutse gukwirakwizwa ko yaba agiye kwerecyeza muri...

Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10

Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10

by radiotv10
24/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Amagare, mu cyiciro cy’abahatana ari abakinnyi batatu-batatu mu bagore n’abagabo...

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

by radiotv10
24/09/2025
0

Ousmane Dembélé, Umufaransa ubu uri kuvugwa muri ruhago y’Isi nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka (Ballon d'Or) ku Isi, yanyuze...

Top 5 peak speeds recorded so far at the UCI Road World Championships in Kigali

Top 5 peak speeds recorded so far at the UCI Road World Championships in Kigali

by radiotv10
23/09/2025
0

Speed has emerged as one of the defining stories of the 2025 UCI Road World Championships in Rwanda. So far,...

IZIHERUKA

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda
SIPORO

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda

by radiotv10
25/09/2025
0

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

25/09/2025
Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

25/09/2025
Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

25/09/2025
Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

25/09/2025
Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

25/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Azerbaijan yanasuye Igihugu cyo muri Afurika

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Azerbaijan yanasuye Igihugu cyo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amagare-Kigali: Umufaransakazi atumye Indirimbo yubahiriza u Bufaransa irimbirwa mu Rwanda

Perezida Kagame yageneye ubutumwa UCI yemeye ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera mu Rwanda

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.