Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uwavuze ko ubukwe bwe abufata nk’ibirori by’isabukuru yahishuye ko uwo basezeranye asanganywe abagore bane

radiotv10by radiotv10
17/12/2021
in IMYIDAGADURO
0
Uwavuze ko ubukwe bwe abufata nk’ibirori by’isabukuru yahishuye ko uwo basezeranye asanganywe abagore bane
Share on FacebookShare on Twitter

Akayezu Odette uherutse kuvugwa mu makuru yagarutsweho cyane mu Rwanda kubera umugabo basezeranye [mu idini] wamusanganye n’undi mugabo, yavuze ko uyu mugabo basezeranye yamubeshye ibintu byinshi ku buryo yaje kumenya ko afite abagore bane ndetse ngo afite n’abuzukuru.

Mu nkuru yatambutse kuri BTN TV ikagarukwaho cyane, igarukamo umugabo witwa Michel Muhima [bakunda kwita Mike] wavugaga ko yari yaragiye mu kazi aho agarukiye agasanga iwe hari undi mugabo ndetse aryamanye n’umugore baherutse gukora ubukwe.

Muri iyi nkuru, umugore wa Michel witwa Akayezu Odette agera aho avuga ko ubukwe bwabo abufata nk’ibirori by’isabukuru kuko umugabo we yari yarabiteguye ashaka kumutekaho imitwe.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Isimbi, Akayezu Odette avuga ko yamenyanye na Michel muri Mata uyu mwaka ubwo bahuriraga ku mudozi w’imyenda akamutuma kuri uwo mudozi ko yamukunze kandi yifuza ko bakundana.

Uyu Akayezu Odette avuga ko urukundo rwabo rwaje gukomera uyu Michel akamwemerera ko yatandukanye n’umugore yari yashatse bwa mbere ariko aza kumenya amakuru ko afite abandi bagore babyaranye.

Ati “Abo bandi babiri naje kubamenya nyuma twarabanye. Mike afite abagore batatu n’abana batanu [abo yemera]”

Akayezu Odette avuga ko amakuru y’abagore bandi ba Mike yayamenye baramaze gusezerana, akabimubazaho undi akamubwira ko hari undi mugore umwe babanye ariko akaza kumwiba.

Akayezu Odette ubara inkuru ye akanyuzamo akarira amarira agashoka, avuga ko uyu Mike yamubeshye ibintu byinshi akaza kubitahura nyuma, avuga ko amafaranga yose yari afite kuri konti yagiye akayabikuza kugira ngo bategure ubukwe ndetse banatunganye mu rugo kugira ngo bahakorere ubukwe hasa neza.

Ngo bamaze gusezerana mu idini, Mike yakoemeje kotsa igitutu umugore amusaba kugurisha aho batuye ubundi bakajya kugura ahandi ariko undi amubera ibamba.

Ngo ibi byazamuye umwuka mubi barabipfa ari na byo byabaye itangiriro yo kujya avugana n’umugabo yabasanganye baryamanye.

 

Ibyo kuryamana ntabyabaye

Ngo mu minsi ishize Mike yongeye gusaba Odette ngo batange ingwate y’iriya nzu ngo ubundi bafate inguzanyo muri Banki.

Uyu mugore avuga ko Mike yahise amwihenuraho akamubwira ko yigiriye muri Congo, ati “Nkavuga nti ‘ese Mana aya mafaranga se nge kuyasinyira?’ umutima ukandya rimwe na rimwe nkabimwemerera ubundi nkumva ubwoba buranyishe.”

Muri icyo gihe ni bwo Mike yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo ariko aza kumuhamagara amubwira ko agiye kugaruka i Kigali aho aziye yongera kumubwira ko agomba kumuha imitungo akaba ari we uyicunga nanone bongera kutabihurizaho.

Akayezu avuga ko Mike yakomeje kumucyurira, bituma umujinya umuzamukana “mpita mubwira nti ‘umaze iminsi uncyurira inzu noneho nanjye ngiye kukwereka ko ari iwanjye, n’ubundi umaze iminsi umbwira ko ngomba kubaho ubuzima bwanjye nawe ukabaho ubwawe…’mfata telephone mpamagara…[izina ry’umugabo wagaragaye ko baryamanye] ndamutekerereje stress mazemo iminsi.”

Avuga ko muri iryo joro nka saa cyenda n’igice ari bwo yasabye uwo mugabo ko yaza bakaganira kubera agahinda yari afite, yangiriye impuhwe angeraho nka saa kumi n’igice.

Ngo bucyeye ni bwo Mike yaje agasanga uwo mugabo agihari “ndamubwira nti ‘urapfuye, iruka jya muri kiriya cyumba ufunge atakwica’ ubwo yahise ahaguruka ajya mu cyumba arafunga.”

Akayezu avuga ko atigeze aryamana n’umugabo byagaragaye mu nkuru ko bari baryamanye.

Akayezu Odette avuga ko umugabo wagaragaye mu mashusho asohoka mu cyumba cy’uburiri, yari asanzwe amugira inama kubera ibyo bibazo byose yari arimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seven =

Previous Post

Perezida Kagame yahaye inshingano nshya Col Gatarayiha, aha ipeti rya Lt.Colonel Abasirikare 460

Next Post

Perezida Kagame ari muri Turkey mu nama ikomeye izayoborwa na Erdoğan

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ari muri Turkey mu nama ikomeye izayoborwa na Erdoğan

Perezida Kagame ari muri Turkey mu nama ikomeye izayoborwa na Erdoğan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.