Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi 7 berekanywe bashinjwa ruswa batatu barekuwe n’urukiko ariko Polisi ihita ibafunga

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in MU RWANDA
0
Abapolisi 7 berekanywe bashinjwa ruswa batatu barekuwe n’urukiko ariko Polisi ihita ibafunga
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi batatu muri barindwi baherutse kwerekwa Itangazamakuru bashinjwa ruswa mu bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, bararekuwe ariko ntibarasubira mu ngo zabo ahubwo baracyafunzwe na Polisi.

Tariki 03 Ugushyingo 2021, ni bwo Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 12 barimo Abapolisi barindwi barimo n’ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bose bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira ruswa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwageje aba bantu uko ari 12 imbere y’Urukiko bubasabira gufungwa by’agateganyo kuko ibyaha bakekwaho bikomeye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agatetanyo, rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, barekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze.

Aba barekuwe bakurikiranyweho icyaha cyo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Uretse aba bapolisi, Urukiko rwarekuye n’abasivile batatu ari bo Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois bose baregwa muri dosiye imwe.

Icyemezo cyasomwe tariki 01 Ukuboza 2021, kivuga kivuga kandi ko IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bo hari impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze ibyaha bashinjwa, rutegeka ko bo bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Kimwe n’basivire babiri Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu na bo bakomeje gufungwa.

Baje kuburana ubujurire bavuye ku Kacyiru aho bafungiwe na Polisi

 

Abapolisi barekuwe n’Urukiko ariko Polisi irabafunga

Abapolisi bane n’abasivile babiri bakomeje gufungwa barajuriye ndetse n’Ubushinjacyaha bwajuriye ifungurwa rya bariya Bapolisi batatu n’abasivile batatu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 baburanye ubujurire bwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenege aho Abapolisi barekuwe barimo CIP Jonas Irivuzumuremyi na bo baje muri uru rubanza rw’ubujurire barindwe mu buryo budasanzwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe imyitwarire rizwi ka PDU.

Ubwo Umucamanza yabazaga niba biteguye kuburana bose bahise bazamura inzitizi mu rukiko babwira Umucamanza ko n’ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by’agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze, ngo iki cyemezo cy’urukiko nticyubahirijwe kuko n’ubu bagifunzwe.

CIP Jonas Irivuzumuremyi yagize ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) iturindiriye bahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.”

Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas yabwiye Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we afungiye.

Ati “Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi, tutanemerewe kumugeraho haba njye cyangwa umuryango we.”

IP Munyarukundo Kararo Thomas na we warekuwe n’Urukiko, yabwiye Urukiko ko ibyo Polisi yakoze bitemewe kuko urukiko rwarategetse ko ahita arekurwa.

Yakomeje avuga ko yemera ko muri Polisi harimo ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) ariko atumva impamvu iryo shami atari ryo ryabakurikiranye na mbere niba ibyo bakurikiranyweho Polisi ibona ari ikibazo cy’imyitwarire.

Ati “Nta mpamvu twari kujyanwa mu Binyamakuru byose dushinjwa ibyaha birimo icyaha cya ruswa, Ubugenzacyaha bukarinda aho bushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha kubera iyo ruswa, Urukiko rwashishoza rwaturekura Polisi igahita idufunga mu buryo munyuranije n’amategeko.”

Umucamanza wumvise izi nzitizi, yahise asubira urubanza avuga ko Urukiko rugiye kubanza kuzifataho icyemezo ubundi urubanza rukazasubukurwa tariki Indwi Mutarama 2022.

Baburanye basabwa kurekurwa na Polisi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Barafinda wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida yasubijwe i Ndera kuvurwa mu mutwe

Next Post

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.