Barafinda wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida yasubijwe i Ndera kuvurwa mu mutwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye ubwo yashakaga kuba umwe mu bakandida biyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika, yasubijwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera.

Barafinda wari uherutse n’ubundi kuvanwa mu bitaro bya Ndera nyuma y’uko yahamagazwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB muri 2020 ngo rugire ibyo rumubaza ariko rugasanga ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe.

Izindi Nkuru

Barafinda Sekikubo Fred wiyita Umunyapolitiki w’Agatangaza wamaze amezi atandatu avurirwa i Ndera, mu minsi ishize aherutse kuvuga andi magambo aremereye avuga ku buzima bwa Perezida wa Repubulika.

Gusa ubwo yavanwaga i Ndera, abaganga bari bavuze ko niyongera kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, yazabizwayo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu Munyarwanda yasubije i Ndera nyuma yo kugaragaza indi myitwarire igaragaza ibibazo byo mu mutwe.

Dr Murangira avuga ko Barafinda mu minsi ishize yari yorohewe ariko ko “Abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.”

Barafinda Sekikubo Fred yamamaye cyane ubwo yajyaga ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora avuga ko ashaka kuba umwe mu bakandida bagombaga kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2017.

Barafinda ubwo yari mu bikorwa byo gushaka kujya mu bakandida

Gusa kandidatire y’uyu mugabo waje atunguranye agatangaza benshi, ntiyemewe kuko atari yujuje ibisabwa mu gihe we yavuga ko afite impamvu nziza nyinshi zimwemerera kuba yayobora Abanyarwanda.

Icyo gihe ubwo kandidatire ye yasubizwaga inyuma, yabwiye Umunyamakuru ati “Abanyarwanda ko bahombye umuyobozi w’agatangaza se barabigenza bate? Uretse no guhomba baranahombanye.”

Barafinda wakomeje kumvikana mu binyamakuru birimo ibikorera kuri YouTube, yagiye avuga amagambo akarishye anyunye n’ukuri arimo agaragaza ibibazo mu miyoborere y’u Rwanda.

Barafinda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru