Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15 y’amavuko, igura ibihumbi 265 by’Amayero, ni ukuvuga arenga miliyoni 440 Frw.
Iyi modoroka yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus S, yerekanywe n’uyu muhungu wa Cristiano Ronaldo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, arangije ashyira ubutumwa, avuga ko ari “imodoma ya mbere” atunze.
Si kimwe n’iyo umubyeyi we yatunze bwa mbere, kuko rurangiranwa Cristiano Ronaldo we yatunze Audi S3 yaguze ubwo yakinaga muri Manchester United.
Iyi y’umuhungu we, abazi iby’imodoka bavuga ko atari yo muri uyu mwaka wa 2025, bakemeza ko ishobora kuba ari imwe mu za Se yahinduwe.
Nubwo iyi modoka atari iyo muri uyu mwaka wa 2025, yihagazeho kuko igura amayero 265 000, ni ukuvuga arenga miliyoni 440 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni imodoka ifite moteri yo mu bwoko bwa V8, ikaba ipima toni 2,3, ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kuba yanyaruka ibilometero hagati ya 0 n’ 100 mu masegonda 3,5 aho inafite ubushobozi bw’umuvuduko w’ibilometero 305 ku isaha.
Nubwo uyu muhungu wa Cristiano atunze imodoka ye ya mbere, agomba gutegereza akagira imyaka 18 y’ubukure bwo kugira ngo yemerewe kubona ibyagombwa byo gutwara muri Saudi Arabia, dore ko agifite 15, gusa ku myaka 17 akazaba yemerewe gutwarira ku ruhushya rw’agateganyo ariko ari kumwe n’umuntu wujuje imyaka, nka Se.
RADIOTV10
 
			 
							










