Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

radiotv10by radiotv10
03/11/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu modoka y’Akarere ka Burera, bagombaga kuyohereza kugurishizwa ku Mugabane wa Asia.

Aba bagabo bafatanywe ibilo 20 by’amahembe y’inzovu, bafashwe mu kwezi gushize tariki 17 Ukwakira 2025, aho ayo mahembe atatu yari yakaswemo ibice umunani.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko “Aba bari bakoresheje imodoka y’Akarere ka Burera, kuko Sekamana yari umushoferi wayo.”

RIB ikomeza ivuga ko “Mu ibazwa ryabo, uwitwa Tuyisenge we avuga ko yakoraga nk’umukomisiyoneri muri ubu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.”

Tuyisenge akomeza avuga ko hari umuturage wo muri DRC wari wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, nyuma na we amuhuza na Shirumuteto Jean Pierre ayo mahembe arayohereza yambukijwe mu buryo bwa magendu.

Shirumuteto we avuga ko yinjiye muri ubu bucuruzi ashaka imibereho, adasanzwe acuruza amahembe y’inzovu. Bose ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ibyaha nk’ibi byo gucuruza amahembe y’inzovu biboneka gake kuko usanga akenshi n’ababyishoramo baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’izira yo kujya kuyagurisha mu Bihugu byo hanze.

Yagize ati “Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ingamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”

Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 58 yo mu itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa uwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye aba akoze icyaha. Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 frw).

Yari amahembe atatu
Bamaze kuyakatamo ibice umunani

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 11 =

Previous Post

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Next Post

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y'ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.