Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze gutangaza ko bazakina ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2025.
Ibi bije nyuma y’uko amakipe abiri yo muri Sudan, ari yo Al Hilal Omdurman na El Merreikh, zombi zemerewe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ya Al Hilal, yari yamaze gutangaza ko ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, izakina umukino wayo wa mbere na Bugesera FC, naho ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo, bakazakina na AS Kigali.
Tukibona aya makuru, twihutiye kubaza mu ikipe ya Bugesera FC, maze Perezida wayo Jackson Rutayisire adutangariza ko batiteguye gukina uwo mukino kuko batigeze babimenyeshwa mu buryo bwemewe.
Yagize ati:
“Ntitwigeze tubimenyeshwa ku mugaragaro. Twebwe turi gukomeza kwitegura umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona, tuzakina na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025.”
Twifuje kandi kumenya amakuru ku ruhande rwa AS Kigali, maze umwe mu bayobozi b’iyi kipe y’Umujyi atubwira ko biteguye gukina na Al Hilal, cyane ko amategeko abibemerera, dore ko bazaba bamaze amasaha 72 bakinnye na Police FC.
Andi makuru twamenye ni uko iyi kipe ya Al Hilal na yo ubwayo iri gushyiramo imbaraga kugira ngo abakinnyi bazajya mu makipe y’ibihugu byabo (International Break) bazabe bamaze gukina nibura imikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda.
Iyi kipe ya Al Hilal imaze iminsi itanu yitoreza mu Rwanda, ndetse yaraye imenye amakipe bari kumwe mu itsinda rya CAF Champions League, aho bari mu Itsinda C, bakaba bari kumwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, MC Alger yo muri Algérie, na St Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imikino yose iyi kipe izajya iyakira kuri Stade Amahoro. Ku ruhande rwa Bugesera FC, ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 6 mu mikino 6 imaze gukina.


Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











