Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri n’umucuruzi bakurikiranywe ho kunyereza ibiro 50 bya kawunga igenewe kugaburirwa abana biga muri icyo kigo.
Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo mu kagali k’impala ubwo abanyonzi babiri bari batwaye imifuka ya kawunga itamenyerewe ku isoko babazwa aho bayikuye bakavuga ko iturutse mu ishuli ribanza rya Nyarutovu.
Semivumbi Samson na Kagibwami Emmanuel basanzwe ari abatetsi bahise bemerera ubuyobozi ko ibiro 50 byafashwe bagiye babigabanya ku ngano batekera abanyeshuli kandi ko bari babyoherereje umucuruzi wo mu murenge wa Shangi basanzwe baha ibyo bibye muri ubwo buryo bakagabana amafaranga nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe abivuga.
Ati “Icyaha bahise bacyemera. bavuze ko babahaga ibyo guteka bo bakagenda bapyetaho ibiro runaka bashingiye ku mubare w’abana babaga basibye nko ku minsi y’isoko ,, bakabikora gutyo kugeza bujuje imifuka ibiri”.
Umucuruzi witwa Iraboneye Jeanne ucururiza mu isantere ya Mugera mu murenge wa Shangi wahise utangwa n’aba batetsi bavuga ko yari inshuro ya gatatu bakoranye muri ubwo buryo we yemeye ko bwari ubwambere bari bakoranye.
Aba batetsi bavuze ko bamuhaye ibiro 25 bya kawunga inshuro ebyiri naho kuri iyi nshuro bakaba bari bamwoherereje ibiro 50 kandi ko yari yabishyuye ibihumbi mirongo itatu (30.000frw).
Bose uko ari batanu bahise bajyanwa kuri RIB Sitasiyo Shangi ndeste n’iyo mifuka ibiri ya kuwanga bari bibye ibikwa kuri iyo sitasiyo mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo baryozwe iki cyaha .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe yaboneyeho kugira inama abandi bakozi bo mu bikoni mu bigo by’amashuli ndetse n’ababaha ibyo gutekera abana ko bagombwa kwitwararika kuko ubuyobozi buri maso
Ati “Turasaba ko abayobozi b’ibigo kujya bakurikirana bakamenya ibyavuye mu bubiko ko ari byo byatetswe. Abakozi bo mu gikoni nabo bagomba kumenya ko ibyo kunusura hari inzego ziri maso zitazabura kubatahura”.
Ibi bibaye mu gihe hakunze kumvikana abana biga mu bigo bitandukanye bavuga ko barya ku ishuli ntibahage ariko ntihamenyekane ikibitera kuko haba haragenwe ingano hashingiwe ku mubare w’abana biga mu kigo runaka.
Bivugwa ko aba batetsi ndeste n’abo bafatanyije muri icyo cyaha ubwo barekezwaga kuri RIB ya Shangi aho bafungiye bagiye baherekejwe n’abanyeshuli bo kuri icyi kigo babaseka kubera kurya ibiryo byabo kandi bamwe ari ababyeyi.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








