Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

radiotv10by radiotv10
20/11/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga yakirangarira bagafata terefone bakiruka, nyuma yo kurara asaba imana kumugarurira terefone ye yahuye n’abasore babiri yemeza ko ari bo bamwibye ndeste bafatanwa ikindi kizingo gisa n’icyo bamwibishije.

Byabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025 saa tanu z’amanywa, ubwo Hagenimana Jean wari mu gahinda ko kwibwa terefone yahawe na reta nk’umujyanama w’ubuhinzi yahuraga n’abo basore babiri akabamenya ndeste agafata umwe abaturage bagahita babamufasha.

Hagenima avuga ko ku ya 18 Ugushyingo yahuriye n’aba basore ahitwa ku Cyapa ho mu mujyi wa Rusizi bakamutega agapfunyika karimo amakoma hejuru barengejeho inote imwe ku buryo umuntu yagira ngo ni amafaranga, mu gihe ari kuyatora bagaruka bavuga ko bataye ibihumbi 900 bafata terefone ye basa n’abadashaka ko agenda batabanje kuyabarana ngo barebe ko yuzuye bagahita biruka.

Ati “ Ndebye nsanga atari amafaranga ni amakoma, sinabijugunye ahubwo ni byo natahanye mu kimbo cya terefone yanjye,, naraye mbipfumbase mvuga ngo mana terefone yanjye ndayifashe sinshaka ko igenda”.

Umugore we Mukahirwa Anne Marie avuga ko yabonye umugabo atahanye amakoma ayita terefone ye akabanza kugira ngo yafashwe n’indwara yo mu mutwe ndeste ko yaraye asenga ngo imana igarure terefone ye none ikaba yumvise amasengesho .

Ati “Ikintu yazanye ni igipfunyika cy’makoma mabisi, araza arampereza ngo dore terefone ye ni iyo nyobera ukuntu asaze, Yaraye apfumbase icyo gipfunyika cy’amakoma akabyuka agasenga ati terefone yanjye mana, none dore aramufashe”.

Umwe muri aba basore wanje kwitakana Hagenimana avuga ko taho amuzi ariko nyuma akaza kumvikana asaba ubwumvikane ngo amuhe ibihumbi 50 birangire, yabwiye Radio&Tv10 ko yemeraga gutanga ayo mafaranga mu buryo bwo kwanga ko abaturage bamugirira nabi n’igipfunyika cy’andi makoma bafatanwe avuga ko ari undi musore ukibahaye.

Ati “Ni ukumbeshyera ntaho nahuriye nawe. ariko kubera ko anshinja ko namutwaye terefone ye, aho kugira ngo mfire mu maso y’abantu njyewe nayimwishyura nkabona amahoro. Ibi badufatanye ni umusore wari ubuduhaye hari hepfo witwa Olivier”.

Haje kugera abandi baturage batatu bemeza ko nabo batekewe umutwe n’aba basore mu buryo butandukanye, umwe muri bo avuga ko bibye umugore we ibihumbi 50 bakoresheje umukino w’ikarita bita Soniya.

Baguma Jean agira ati “ Bakinaga ibintu by’impapuro bakavuga ngo utora akariho ifoto ya Soniya niwe uraba uriye, we ngo akabona bari gukina ari ko barya amafaranga, nawe ajyamo baramurya , hari n’undi mugore bariye ibihumbi 100 ndeste n’umwajenti nawe bamurya ibihumbi 50 kandi uyu narahamubonye”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux agira inama urubyiruko kudashaka gukira runyuze mu nzira zitari zo ndeste agashimira abaturage bagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’aba.

Agira ati “Turakangurira abantu kudashaka gukira vuba banyuze iy’ubusamo. Abenshi usanga ari urubyiruko nyamara bakabaye bakoresha amaboko bakiteza imbere, turashimira abaturage bagize uruhare mu gufatwa kwabo.”

Nyuma y’uko inzego z’umutekano zihageze, aba basore uko ari babiri bahise bafatwa bajyanwa kuri RIB sitasiyo ya Kamembe kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha bukore iperereza ku byaha by’ubujura bushingiye ku butekamutwe bakekwaho.

Bafatanywe ibyo bakoreshaga

Bagerageje kwisobanura

Abaturage babafashe abura ayo bacira n’ayo bamira

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + eighteen =

Previous Post

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Related Posts

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

by radiotv10
19/11/2025
0

The Rwanda Development Board (RDB) and Arsenal Football Club have officially announced that they have mutually agreed to conclude their...

IZIHERUKA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu
MU RWANDA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

19/11/2025
Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.