Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

radiotv10by radiotv10
20/11/2025
in MU RWANDA
0
Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abandi banyamahanga bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo abamotari mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana aba banyamahanga bivugwa ko ari Abanya-Sudan bari gukorera urugomo umumotari.

Muri aya mashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X n’uwitwa Kazungu Kaboss, hagaragararamo umuntu baba bagushije mu muferege w’amazi.

Nanone kandi hagaragaramo abo banyamahanga bari gushyamirana n’abamotari babiri, aho bivugwa ko umwe yari yatwaye umwe muri abo banyamahanga, ariko yamugeza aho yari amugejeje ku Gisozi, akanga kumwishyura.

Uyu Kaboss mu butumwa buherekeje aya mashusho, yagize ati “Turasaba Leta y’u Rwanda kwirukana aba Ba-South Suda. Nibatirukanwa bazatwirenza byabereye Gisozi/Gasave. RIB na Polisi y’u Rwanda aba Banya-South Sudan bo ntabwo amategeko abahana?”

Mu gusubiza ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Twatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kuzuye, n’ubundi Polisi y’u Rwanda itaye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK na bo basagariye abamotari.

Aba batawe muri yombi tariki 20 Ukwakira 2025, bo bari bakoreye uru rugomo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Hamaze igihe havugwa ibibazo by’abanyamahanga biganjemo Abanya-Sudani bakora ibikorwa by’urugomo nk’ibi mu Mujyi wa Kigali, byagiye byamaganirwa kure na benshi.

Mu minsi ishize kandi Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’amezi 12 ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura. Muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Next Post

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

by radiotv10
20/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenge wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda....

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

by radiotv10
20/11/2025
0

Rwanda National Police has announced that it has begun following up on the issue of other foreigners who appeared in...

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

by radiotv10
20/11/2025
0

Uruganda ‘Agashinguracumu’ ruherereye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki, rwatahuwe...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

by radiotv10
20/11/2025
0

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

20/11/2025
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

20/11/2025
Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.