Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: RIB yasanze umugabo yarahinze urumogi ayisobanurira ko ari umuti w’inka ze

radiotv10by radiotv10
23/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyanza: RIB yasanze umugabo yarahinze urumogi ayisobanurira ko ari umuti w’inka ze
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yasanganywe umurima w’urumogi yisobanura avuga ko ari umuti w’Inka ze yari yarahinze ahita atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubwo inzego zamusanganaga uyu murima, yisobanuye avuga ko uru rumogi ari umuti w’inka ze yari yarateye ngo ajye abona uko azivurira atagombye kujya mu bavuzi b’amatungo.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa ry’urumogi n’ibindi bimera bivamo imiti, aho hanatangajwe amabwiriza agomba kubahirizwa n’abaka impushya zo guhinga ibi bimera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaDr Murangira B. Thierry yibukije abantu uburemere bw’icyaha cyo guhinga urumogi, kurutunda no kurubika, avuga ko ubihamijwe ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Ati “Abantu babimenye ko urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ufatiwe muri ibyo byaha ahabwa igihano cya burundu.”

Muri Kamena uyu mwaka wa 2021, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze Iteka rya Minisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, risobanura iby’ubuhinzi bw’ w’urumogi rugenewe gukorwamo imiti ndetse n’abemerewe kuruhinga.

Ingingo ya kane y’iri teka ivuga ko “Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + four =

Previous Post

Nyarugenge: Umusore wateye akabariro rubanda rugahurura yavuze icyari kibyihishe inyuma

Next Post

Umunyamakuru Rutura wa Kiss FM yasezeye bishengura Isheja Sandrine

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Rutura wa Kiss FM yasezeye bishengura Isheja Sandrine

Umunyamakuru Rutura wa Kiss FM yasezeye bishengura Isheja Sandrine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.