Nyanza: RIB yasanze umugabo yarahinze urumogi ayisobanurira ko ari umuti w’inka ze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yasanganywe umurima w’urumogi yisobanura avuga ko ari umuti w’Inka ze yari yarahinze ahita atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Izindi Nkuru

Ubwo inzego zamusanganaga uyu murima, yisobanuye avuga ko uru rumogi ari umuti w’inka ze yari yarateye ngo ajye abona uko azivurira atagombye kujya mu bavuzi b’amatungo.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa ry’urumogi n’ibindi bimera bivamo imiti, aho hanatangajwe amabwiriza agomba kubahirizwa n’abaka impushya zo guhinga ibi bimera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaDr Murangira B. Thierry yibukije abantu uburemere bw’icyaha cyo guhinga urumogi, kurutunda no kurubika, avuga ko ubihamijwe ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Ati “Abantu babimenye ko urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ufatiwe muri ibyo byaha ahabwa igihano cya burundu.”

Muri Kamena uyu mwaka wa 2021, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze Iteka rya Minisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, risobanura iby’ubuhinzi bw’ w’urumogi rugenewe gukorwamo imiti ndetse n’abemerewe kuruhinga.

Ingingo ya kane y’iri teka ivuga ko “Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru