Umunyamakuru Rutura wa Kiss FM yasezeye bishengura Isheja Sandrine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Arthur Nkusi uzwi nka Rutura umaze imyaka 10 mu itangazamakuru akaba yakoreraga Kiss FM, yatangaje ko abaye asezeye uyu mwuga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zaba Twitter na Instagramm yavuze ko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza ari umunsi we wa nyuma kuri Kiss FM.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Sinigeze ntekereza ko umunsi nk’uyu nzabasangiza aya makuru, ejo tariki 24 Ukuboza uzaba ari umunsi wanjye wa nyuma kuri Kiss FM.”

Yakomeje agira ati “Mbaye mfashe ikiruhuko kuri radio. Imyaka 10 yari iy’agatangaza.”

Iri sezera ryagiye rigarukwaho na bamwe barimo Isheja Sandrine bakoranaga ikiganiro kuri Kiss FM gikunzwe na benshi.

Sandrine Isheja, na we mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Byari iby’agatangaa! Warakoze kuri buri kimwe. Imana ihe umugisha urugendo rwawe rushya.”

Yakomeje agaragaza agahinda atewe no kuba batazongera gukorana, ati “Ubu koko ninde uzongera kunserereza Tuzagukumbura Fooo.”

Gusa Sandrine yavuze ko nubwo bazakumbura Rutura kuri radio ariko aho yerecyeje we bazakomeza kuba bari kumwe.

Arthur Nkusi asezeye kuri Kiss FM nyuma y’igihe gito akoze ubukwe n’Umunyamakurukazi Fiona Ntarindwa Muthoni.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru