Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

radiotv10by radiotv10
28/11/2025
in IMYIDAGADURO
0
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire
Share on FacebookShare on Twitter

Ijambo ‘Nyash’ rigezweho muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika no mu Rwanda, aho rikoreshwa bashaka kuvuga ikibuno gishyitse ku mukobwa, gituma ugifite arangarirwa n’igitsinagabo. Ese abadafite iki gice cy’umubiri, bikwiye kubatera ipfunwe cyangwa abandi bakabibaziza babatwama?

Kugira ikibuno ku bakobwa cyangwa abagore, ni bimwe mu byo abasore n’abagabo b’Abanyafurika bakunze gushimangira bavuga ko bigaragaza imiterere inogeye ijisho.

Bamwe mu bakobwa n’abagore badafite ikibuno kinini, bakunze kugaragaza ko bitabashimishije, ndetse benshi ubu bayobotse inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, bajyanywe gusa n’imyitozo ituma iki gice cy’umubiri cyiyongera.

Ni imyitozo izwi nka ‘Squats’, aho abakobwa n’aabgore bayikora basa nk’abicara bakongera bagahaguruka, ku buryo ubikoze igihe kinini, ikibuno gitangira kwiyongera.

Hari n’abafata icyemezo bakurira rutemikirere bishyuye akayabo kugira ngo bajye kwibagisha ngo iki gice cy’umubiri wabo gitubuke, serivisi iri mu zihenze mu rwego rw’ubuvuzi, ubu isigaye inatangirwa mu Rwanda mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Abakobwa badafite iki gice kinini, bakunze kuvuga ko bibateye ipfunwe, ndetse mu minsi yashize hari ababasererezaga, bakoresheje imvugo zitaboneye, nk’abagiraga bati “aragenda ukagira ngo araza, wagira ngo ahetse urugi, wagira ngo yicariye Goma,…”

Gusa ibi byose biri mu rwego rwo gukomeretsa abantu ibizwi nka ‘Harassment’ dore ko uwabibwiwe kenshi bimugiraho ingaruka ku mitekerereze ye, ku buryo hari abagera aho bakumva ko badakwiye kujya mu muhanda ngo bajye aho abandi bari.

Kutagira ikibuno kinini ku bakobwa, ntibikwiye kuba ipfunwe, kuko abantu atari bo birema, ndetse yewe bikaba atari n’amahitamo yabo, ku buryo hari ukwiye kubibaziza.

Ikindi kandi umuntu udafite icyo gice cy’umubiri kinini, ntakwiye kubigiraho ikibazo kuko atari uburwayi, ndetse bikaba bitanamugiraho ingaruka iyo ari yo yose mu buryo bw’imiterere y’umubiri.

Niba abavugwa hano na we urimo, guhera none icara utuze, wishimire imiterere yawe kuko Imana yakuremye igukunze, ikurema mu ishusho yayo, terwa ishema n’uko uteye, abagukwena ubime amatwi, ukomeze ubeho ubuzima busanzwe.

Nawe kandi niba uri mu batwama abakobwa badafite ikibuno kinini, ukwiye kwigaya, ukibuka ko uwo ukwena atari we wagize amahitamo y’imiterere ye, kandi na we wikebuke urebe ko umuntu akugenzuye yakuburaho inenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 7 =

Previous Post

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Next Post

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy'irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.