Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

radiotv10by radiotv10
27/11/2025
in MU RWANDA
0
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti
Share on FacebookShare on Twitter

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu muri ‘Wheelchair Basketball’ mu mukino wa gicuti warangiye impande zombi ziyemeje kwagura imikoranire.

Uyu mukino wari ugamije guhamagarira abantu gukunda imikino y’abafite ubumuga no kuyiteza imbere, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025.

Uyu mukino warangiye Ikipe y’iri tsinda ry’abahoze ari abasirikare ba Israel itsinze iy’u Rwanda amanota 45 kuri 37.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Rwampungu Meshack yavuze ko uyu mukino watumye bisuzuma, kandi ukazabafasha kurushaho guteza imbere imikinire yabo.

Yagize ati “Wadufashije kwigira ku bunararibonye bwabo, bakina muri Shampiyona ikomeye gusa natwe twagaragaje ko dukomeye.”

Yakomeje avuga ko imikino y’abafite ubumuga na yo ikwiye kwitabwaho, igatera imbere kugira ngo bajyane n’intego y’u Rwanda yo kugira iki Gihugu igicumbi cya siporo byumwihariko umukino wa Basketball.

Ati “Dufite inyubako z’imikino zitandukanye kandi ntabwo ziheza abafite ubumuga, ni cyo gihe ngo natwe dukoreshe Siporo twiteza imbere no kuzamura impano za Basketball.”

Ambasade ya Israel mu Rwanda, Einat Weiss wanagize uruhare mu gutegura uru ruzinduko rw’abahoze mu gisirikare cya Israel bari kugirira mu Rwanda, yavuze ko uyu mukino ugamije gukangurira abantu kwita ku mikino y’abafite ubumuga.

Yagize ati “Wari umwanya mwiza yo kwiyibutsa ko dukwiye kongera imikino y’abafite ubumuga mu bikorwa bya buri munsi dukora ndetse no kwirekana ko abantu bo mu bihugu bitandukanye bahuje amateka. Kuko niba ugendera mu igare ry’abafite ubumuga aho waba uri hose ku Isi ufite amateka amwe na mugenzi wawe kuko muhuje ibibazo by’uko abantu babafata nk’abafite ubumuga.”

Yavuze kandi ko umukino nk’uyu uzamura ubucuti hagati y’Ibihugu byombi. Yagize ati “Ikindi twabonye aha ni uko mukino nk’uyu ariho havuka ubushuti nabwo bugashibukamo umubano hagati y’abatuye ibihugu bitandukanye ni yo mpamvu dukwiye guha agaciro ibikorwa nkibi. Njye ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo gukomeza gushyigikira ibikorwa nkibi.”

Nanone kandi biyemeje ko n’ikipe yo mu Rwanda na yo izajya gukina umukino wo kwishyura muri Israel, bityo n’ubucuti bwaguke hagati y’impande zombi.

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 6 =

Previous Post

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Next Post

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Related Posts

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w'Irushanwa ry'i...

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

by radiotv10
27/11/2025
0

The year 2050 may seem far away, but it is closer than most people think. For Gen Z, who today...

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

by radiotv10
27/11/2025
0

In every society, peace is not just the absence of war; it is the presence of unity, justice, and understanding....

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

FDLR still active and being supported by DRC Government- Says Minister Nduhungirehe

by radiotv10
26/11/2025
0

The FDLR is still active and receiving support from the DRC, making the signing of a final agreement between Presidents...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti
MU RWANDA

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

27/11/2025
Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.