Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Shampiyona iracyari mbisi- Umutoza wa Gasogi imaze imikino 5 ntantsinzi

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Shampiyona iracyari mbisi- Umutoza wa Gasogi imaze imikino 5 ntantsinzi

Umutoza Guy Bukasa

Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza wa Guy Bukasa wa Gasogi United imaze imikino itanu itabona intsinzi, yavuze ko hakiri icyizere kuko imikino ya shampiyona igihari, abajijwe ku byo kugurisha imikino biri kuvugwa muri Football yo mu Rwanda, aruma gihwa yirinda kugira byinshi abivugaho.

Tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

Ni umukino warangiye ku ntsinzi ya Gorilla FC y’igitego 1-0 ariko akaba ari umukino utaravuzweho rumwe bitewe n’uko Gasogi United yari yakinishije ikipe ya 2, bikavugwa ko habayemo guharira amanota Gorilla FC yari mu bihe bibi cyangwa se umukino ukaba wari wagurishijwe (match fixing).

Ni umukino kandi utaratojwe n’umutoza Guy Bukasa aho perezida w’iyi kipe KNC yavuze ko ari mu ikipe y’igihugu muri DR Congo, ni mu gihe andi makuru yavugaga ko yanze kuwutoza kubushake bitewe n’uko yari azi ko amanota yahariwe Gorilla FC.

Aganira n’itangazamakuru rimubajije kuri iki kintu ikipe ivugwaho cyo kuba yaragurishije uyu mukino, Guy Bukasa yanze kugira byinshi avuga ahubwo ko we yize umupira ibyo bindi abazwa atazi uko bigenda.

Ati “Urebye, ni ikipe ifite abakinnyi bakiri bato kandi na none irimo abakinnyi bashya. Mpereye ku mukino w’uyu munsi, mwabonye ko hari abakinnyi batabonetse kubera ibibazo birimo n’urukingo nko kuri Armel n’abandi ntakoresheje. Twari twatangiye neza n’intsinzi ebyiri, ariko ntimwibagirwe ko mu mikino icyenda twatsinzwe kabiri gusa, ntabwo ari bibi.”

Bukasa avuga ko “Shampiyona iracyari mbisi, ntabwo nishimiye kumara imikino itanu nta ntsinzi, ariko ibyo turi gukora si bibi nk’ikipe yiyubaka, ndizera ko tuzasoreza ku mwanya mwiza. Ibiri kuba byose biraterwa n’urugendo rwa Shampiyona kuko habamo kunanirwa, guhuga gato na byo birashoboka. Icya ngombwa ubu ni ukureba uko dusubira mu murongo vuba.”

Abajijwe niba iyo ‘betting’ ivugwa idashobora gushyira ikipe cyangwa akazi ke mu kaga, Bukasa yasubije ko ibyo avuga atabizi kuko atoza ikipe ye gukina umupira.

Ati “Njye ndi umutoza w’umupira w’amaguru, indi mikino sinzi uko igenda, nize umupira w’amaguru ku ishuri kandi ntoza ikipe yanjye gukina umupira. Ibyo muvuga simbizi, sinzi uko bigenda, nimuvuge umupira. Mwakoresheje ijambo ryishe ikibazo cyanyu cyose, ntabwo ikibazo cyawe nkisubiza. Mbaza ikindi kibazo.”

Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona batsizwemo 2 banganya 3, uyu mutoza yavuze ko byatewe n’uko ikipe ye ifite abakinnyi bakiri bato ndetse ikaba ikirimo kwiyubaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 15 =

Previous Post

Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

Next Post

Ruhango: Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo

Related Posts

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa
MU RWANDA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo

Ruhango: Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.