Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko kuri uyu wa Kane Donald Trump yakira Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri White House, bagasinya “amasezerano y’amateka y’amahoro”.
Byemejwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA, Karoline Leavitt mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025.
Karoline Leavitt yatangaje ko Perezida Trump, azakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DRC, bagasinya “amasezerano y’amateka y’amahoro n’ubukungu yateguwe na Trump.”
Aya masezerano azashyirwaho umukono n’Umukuru w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aje akurikira ayasinywe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, yashyizweho umukono tariki 27 Kamena 2025.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’abakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi, yagombaga gukurikirwa n’ay’Abakuru b’Ibihugu, aho umuhango wo kuyasinya wagiye wigizwa inyuma, gusa mu cyumweru gishize, Abakuru b’ibi Bihugu bakaba bari batangaje ko biteguye kujya i Washington gushyira umukono kuri aya masezerano ya burundu.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko yiteguye kujya gusinya ariya masezerano, kandi ko ayafitiye icyizere.
Iri sinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati ya Perezida Paul Kagame, na Felix Tshisekedi, kandi rije rikurikira uruzinduko Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yagiriye mu Bihugu byombi, aho yanahuye n’aba Bakuru b’Ibihugu.
Uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Qatar, wanagize uruhare mu biganiro by’ubuhuza, yaherukaga no guhuza aba Bakuru b’Ibihugu mu biganiro byaabaye muri Werurwe uyu mwaka, byari bigamije kubyutsa icyizere bityo n’ibiganiro bibone aho bihera, dore ko Abakuru b’Ibihugu byombi bari bamaze igihe badahuza.
Biteganyijwe ko umuhango w’isinywa ry’aya masezerano, rizanitabirwa n’abandi Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ndetse na William Ruto wa Kenya.

RADIOTV10









