• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko kuri uyu wa Kane Donald Trump yakira Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri White House, bagasinya “amasezerano y’amateka y’amahoro”.

Byemejwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA, Karoline Leavitt mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025.

Karoline Leavitt yatangaje ko Perezida Trump, azakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DRC, bagasinya “amasezerano y’amateka y’amahoro n’ubukungu yateguwe na Trump.”

Aya masezerano azashyirwaho umukono n’Umukuru w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aje akurikira ayasinywe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, yashyizweho umukono tariki 27 Kamena 2025.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’abakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi, yagombaga gukurikirwa n’ay’Abakuru b’Ibihugu, aho umuhango wo kuyasinya wagiye wigizwa inyuma, gusa mu cyumweru gishize, Abakuru b’ibi Bihugu bakaba bari batangaje ko biteguye kujya i Washington gushyira umukono kuri aya masezerano ya burundu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko yiteguye kujya gusinya ariya masezerano, kandi ko ayafitiye icyizere.

Iri sinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati ya Perezida Paul Kagame, na Felix Tshisekedi, kandi rije rikurikira uruzinduko Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yagiriye mu Bihugu byombi, aho yanahuye n’aba Bakuru b’Ibihugu.

Uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Qatar, wanagize uruhare mu biganiro by’ubuhuza, yaherukaga no guhuza aba Bakuru b’Ibihugu mu biganiro byaabaye muri Werurwe uyu mwaka, byari bigamije kubyutsa icyizere bityo n’ibiganiro bibone aho bihera, dore ko Abakuru b’Ibihugu byombi bari bamaze igihe badahuza.

Biteganyijwe ko umuhango w’isinywa ry’aya masezerano, rizanitabirwa n’abandi Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ndetse na William Ruto wa Kenya.

Emir wa Qatar wari wahuje Perezida Kagame na Tshisekedi, aherutse guhura na buri umwe muri buri Gihugu cye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 3 =

Previous Post

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Next Post

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.