Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramutse bagaba ibitero simusiga mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ndetse ko ibintu biri kurushaho kuba bibi.

Amakuru y’ibi bitero yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bariki 02 Ukuboza 2025.

Muri iri tangazo Kanyuka avuga ko rigenewe Abanyekongo, yavuze ko “mu masaha ya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, abarwanyi bishyize hamwe b’ubutegetsi bwa Kinshasa, bagabye ibitero byinshi no mu bice bituwemo n’abaturage benshi mu bice hafi ya byose biberamo imirwano.”

Kanyuka yakomeje agaragaza bimwe mu bice byagabwemo ibi bitero, birimo umuhora w’igice cya Katogota gishyira Luvungi, hakaba kandi Kaziba – Haut Plateau, Tchivanga- Hombo na Kasika – Mwenga.

Umuvugizi w’iri Huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC, Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko “ibintu bikomeje kuba bibi cyane, kandi birarushaho gukomera uko umunota ushira.”

Ibi bitero bikomeje kugabwa n’abarwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, mu gihe hategerejwe amasezerano y’amahoro azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, ashimangira ayasinywe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Kamena.

Nanone kandi i Doha muri Qatar, hakomeje ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’iri Huriro AFC/M23, byanasinyiwemo amasezerano, asaba impande zombi guhagarika imirwano, ariko kuva icyo gihe, ikaba yarakomeje, bigizwemo uruhare n’abarwanyi b’ubutegetsi bwa Congo, bagiye bagaba ibitero binyuranye mu birindiro bya AFC/M23, byanagiye bihitana inzirakarengane z’abasivile benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 4 =

Previous Post

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Next Post

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind
IMIBEREHO MYIZA

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.