• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramutse bagaba ibitero simusiga mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ndetse ko ibintu biri kurushaho kuba bibi.

Amakuru y’ibi bitero yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bariki 02 Ukuboza 2025.

Muri iri tangazo Kanyuka avuga ko rigenewe Abanyekongo, yavuze ko “mu masaha ya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, abarwanyi bishyize hamwe b’ubutegetsi bwa Kinshasa, bagabye ibitero byinshi no mu bice bituwemo n’abaturage benshi mu bice hafi ya byose biberamo imirwano.”

Kanyuka yakomeje agaragaza bimwe mu bice byagabwemo ibi bitero, birimo umuhora w’igice cya Katogota gishyira Luvungi, hakaba kandi Kaziba – Haut Plateau, Tchivanga- Hombo na Kasika – Mwenga.

Umuvugizi w’iri Huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC, Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko “ibintu bikomeje kuba bibi cyane, kandi birarushaho gukomera uko umunota ushira.”

Ibi bitero bikomeje kugabwa n’abarwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, mu gihe hategerejwe amasezerano y’amahoro azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, ashimangira ayasinywe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Kamena.

Nanone kandi i Doha muri Qatar, hakomeje ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’iri Huriro AFC/M23, byanasinyiwemo amasezerano, asaba impande zombi guhagarika imirwano, ariko kuva icyo gihe, ikaba yarakomeje, bigizwemo uruhare n’abarwanyi b’ubutegetsi bwa Congo, bagiye bagaba ibitero binyuranye mu birindiro bya AFC/M23, byanagiye bihitana inzirakarengane z’abasivile benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Next Post

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.