Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho umukono na we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ni amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025.
Mu itangazo ryatanzwe na Perezidansi ya Repubulika ya DRC, rivuga ko “Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati na DRC n’u Rwanda.”
Perezidansi ya DRC, ivuga ko aya masezerano ategerejwe hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, yitezweho kugarura amahoro mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa DRC.
Ubu butumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, busoza bugira buti “Uku guhura kw’Abakuru b’Ibihugu bitatu (u Rwanda, DRC na USA) guteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza muri White House, hagati ya Perezida y’Abaperezida Donald Trump, Félix Tshisekedi na Paul Kagame.”
Isinywa ry’aya masezerano y’amahoro riteganyijwe kuri uyu wa Kane, ryanatumiwemo abandi Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, barimo Perezida William Ruto wa Kenya unayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigiza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we wamaze kwerecyeza i Washington.

RADIOTV10









