• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho umukono na we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ni amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025.

Mu itangazo ryatanzwe na Perezidansi ya Repubulika ya DRC, rivuga ko “Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati na DRC n’u Rwanda.”

Perezidansi ya DRC, ivuga ko aya masezerano ategerejwe hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, yitezweho kugarura amahoro mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa DRC.

Ubu butumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, busoza bugira buti “Uku guhura kw’Abakuru b’Ibihugu bitatu (u Rwanda, DRC na USA) guteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza muri White House, hagati ya Perezida y’Abaperezida Donald Trump, Félix Tshisekedi na Paul Kagame.”

Isinywa ry’aya masezerano y’amahoro riteganyijwe kuri uyu wa Kane, ryanatumiwemo abandi Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, barimo Perezida William Ruto wa Kenya unayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigiza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we wamaze kwerecyeza i Washington.

Tshisekedi ari kumwe n’abarimo Madamu we Denise Nyakeru Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − one =

Previous Post

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Next Post

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.