Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga ko harashwe ibisasu bya rutura biri guturuka mu Burundi, byatumye bafata umwanzuro wo gukiza amagara yabo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025 muri kariya gace hiriwemo imirwano ihanganishije abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’abarwanira uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagizwe n’abarimo FARDC, ingabo z’u Burundi na FDLR.

Iyi mirwano yakajije umurego, yatumye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Abanyekongo babarirwa hagati y’ 160 na 200 bahungira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola uhuza u Rwanda na DRC.

Umwe mu Banyekongo bahunze, yavuze ko basize ibintu bimeze nabi cyane, ku buryo babonye bikomeje guhindura isura bagahitamo gukiza amagara yabo.

Ati “Ibisasu bikajya birira buri kanya, kandi ibisasu bikomeye, byanaturukaga i Burundi biza bidusanga aho turi, ariko bashakaga ngo barase intwaro [ya AFC/M23] yari iri hariya ngo bayitwike.”

Uyu muturage avuga kandi ko no ku wa Kabiri tariki 02 Ukuboza, na bwo imirwano yirije umunsi, ndetse ko hari n’igisasu cyaguye ku nzu y’umuturage, ndetse n’ikindi cyakomereje abana babiri n’umubyeyi umwe.

Ati “N’ababyeyi bari batwite bahise bajya mu ihungabana ry’ibyo bintu, ariko ibyo byasenye inzu bikanakomeretsa abo bana, byaturutse i Burundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatangaje ko Abanyekongo babarirwa mu 160 koko bakiriwe mu Rwanda, bavuye mu Gihugu cyabo bahunze imirwano.

Yagize ati “Bagizwe cyane n’abana bato ndetse n’abagore bamaze umwanya ku mupaka basabaga ko babona aho baba baruhukiye, bageze hafi ku ijana na mirongo itandatu.”

Muri iki kiganiro yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yavuze ko ubuyobozi bwari bugiye gushakira aba baturage aho baba baruhukiye ku buryo bamara kumva batekanye, ndetse bitewe n’uko iwabo byaza kugenda, bakaba basubirayo.

Ihuriro AFC/M23 rimaze iminsi ritangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwa, rigaragaza ko i Burundi hakomeje kuba indiri yo gutegurirayo ibitero biri kugabwa mu bice binyuranye.

Iri Huriro kandi ryagaragaje ingaruka zikomeje guterwa n’ibitero by’indege n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa n’uruhande bahanganye, zirimo abana bakomeretse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Next Post

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri
FOOTBALL

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.