• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga ko harashwe ibisasu bya rutura biri guturuka mu Burundi, byatumye bafata umwanzuro wo gukiza amagara yabo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025 muri kariya gace hiriwemo imirwano ihanganishije abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’abarwanira uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagizwe n’abarimo FARDC, ingabo z’u Burundi na FDLR.

Iyi mirwano yakajije umurego, yatumye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Abanyekongo babarirwa hagati y’ 160 na 200 bahungira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola uhuza u Rwanda na DRC.

Umwe mu Banyekongo bahunze, yavuze ko basize ibintu bimeze nabi cyane, ku buryo babonye bikomeje guhindura isura bagahitamo gukiza amagara yabo.

Ati “Ibisasu bikajya birira buri kanya, kandi ibisasu bikomeye, byanaturukaga i Burundi biza bidusanga aho turi, ariko bashakaga ngo barase intwaro [ya AFC/M23] yari iri hariya ngo bayitwike.”

Uyu muturage avuga kandi ko no ku wa Kabiri tariki 02 Ukuboza, na bwo imirwano yirije umunsi, ndetse ko hari n’igisasu cyaguye ku nzu y’umuturage, ndetse n’ikindi cyakomereje abana babiri n’umubyeyi umwe.

Ati “N’ababyeyi bari batwite bahise bajya mu ihungabana ry’ibyo bintu, ariko ibyo byasenye inzu bikanakomeretsa abo bana, byaturutse i Burundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatangaje ko Abanyekongo babarirwa mu 160 koko bakiriwe mu Rwanda, bavuye mu Gihugu cyabo bahunze imirwano.

Yagize ati “Bagizwe cyane n’abana bato ndetse n’abagore bamaze umwanya ku mupaka basabaga ko babona aho baba baruhukiye, bageze hafi ku ijana na mirongo itandatu.”

Muri iki kiganiro yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yavuze ko ubuyobozi bwari bugiye gushakira aba baturage aho baba baruhukiye ku buryo bamara kumva batekanye, ndetse bitewe n’uko iwabo byaza kugenda, bakaba basubirayo.

Ihuriro AFC/M23 rimaze iminsi ritangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwa, rigaragaza ko i Burundi hakomeje kuba indiri yo gutegurirayo ibitero biri kugabwa mu bice binyuranye.

Iri Huriro kandi ryagaragaje ingaruka zikomeje guterwa n’ibitero by’indege n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa n’uruhande bahanganye, zirimo abana bakomeretse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Next Post

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.