Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi; bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya burundu, mu muhango wari ukurikiwe n’isi yose.

Ni umuhango wabimburiwe n’imbwirwaruhame zabanje gutangwa na Perezida Donald Trump wa US, Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa DRC, ndetse n’abandi Bakuru b’Ibihugu batumiwe.

Perezida Trump yabanje guha ikaze abitabiriye iki gikorwa barimo, Perezida João Lourenço wa Angola, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, William Ruto wa Kenya unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na Faure Essozimna Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza na AU.

Perezida Trump, mu ijambo rye, yatangaje ko yishimiye kuba igikorwa nk’iki cy’amateka kigezweho, kikaba ari amateka yiyanditse ku Isi, anagaruka ku mateka y’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize hari ibibazo muri kiriya gice, hari Abanyekongo benshi babarirwa mu mamiliyoni bahasize ubuzima, abandi benshi bakava mu byabo.

Yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame na Tshisekedi ku ruhare rwabo mu gutuma aya masezerano agerwaho, aho yavuze ko mu biganiro byo mu muhezo bagiranye, bagaragazanyije ko basanzwe bakundana, kandi baniteguye gukorana mu bijyanye n’ubukungu.

Perezida Paul Kagame na we mu ijambo rye, yashimiye Trump n’ubutegetsi bwe bwazanye uburyo bushya mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, avuga ko ari uburyo butigeze bukoreshwa n’abandi bose bagerageje gushaka umuti w’iki kibazo mbere.

Yavuze ko Trump yakoresheje uburyo butagira uruhande bubogamiraho, kandi bwinjira mu mizi y’ibibazo, n’uburyo byashakirwa umuti, mu gihe abagerageje mu bihe byatambutse, babinyuraga hejuru.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nk’uko bisanzwe, u Rwanda kuva cyera rwamye rwifuza kubana neza n’ibindi Bihugu birimo n’iki cya DRC, ndetse ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rusabwa byoze muri aya masezerano y’amahoro.

Perezida Kagame yavuze ko Trump ntacyo atakoze mu gushaka umuti w’ibi bibazo utegerejweho kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ndetse ko n’aya masezerano ateganya ingingo zose zikiranuye zatuma ibibazo bikemuka, bityo ko biramutse bitubahirijwe, “byaba biturutse kuri twe” aho yanavuze ko umwanya ari uyu ngo Abanyafurika bashyire imbere ibibahuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − eleven =

Previous Post

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Next Post

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Related Posts

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

IZIHERUKA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza
MU RWANDA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.