• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi; bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya burundu, mu muhango wari ukurikiwe n’isi yose.

Ni umuhango wabimburiwe n’imbwirwaruhame zabanje gutangwa na Perezida Donald Trump wa US, Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa DRC, ndetse n’abandi Bakuru b’Ibihugu batumiwe.

Perezida Trump yabanje guha ikaze abitabiriye iki gikorwa barimo, Perezida João Lourenço wa Angola, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, William Ruto wa Kenya unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na Faure Essozimna Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza na AU.

Perezida Trump, mu ijambo rye, yatangaje ko yishimiye kuba igikorwa nk’iki cy’amateka kigezweho, kikaba ari amateka yiyanditse ku Isi, anagaruka ku mateka y’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize hari ibibazo muri kiriya gice, hari Abanyekongo benshi babarirwa mu mamiliyoni bahasize ubuzima, abandi benshi bakava mu byabo.

Yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame na Tshisekedi ku ruhare rwabo mu gutuma aya masezerano agerwaho, aho yavuze ko mu biganiro byo mu muhezo bagiranye, bagaragazanyije ko basanzwe bakundana, kandi baniteguye gukorana mu bijyanye n’ubukungu.

Perezida Paul Kagame na we mu ijambo rye, yashimiye Trump n’ubutegetsi bwe bwazanye uburyo bushya mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, avuga ko ari uburyo butigeze bukoreshwa n’abandi bose bagerageje gushaka umuti w’iki kibazo mbere.

Yavuze ko Trump yakoresheje uburyo butagira uruhande bubogamiraho, kandi bwinjira mu mizi y’ibibazo, n’uburyo byashakirwa umuti, mu gihe abagerageje mu bihe byatambutse, babinyuraga hejuru.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nk’uko bisanzwe, u Rwanda kuva cyera rwamye rwifuza kubana neza n’ibindi Bihugu birimo n’iki cya DRC, ndetse ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rusabwa byoze muri aya masezerano y’amahoro.

Perezida Kagame yavuze ko Trump ntacyo atakoze mu gushaka umuti w’ibi bibazo utegerejweho kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ndetse ko n’aya masezerano ateganya ingingo zose zikiranuye zatuma ibibazo bikemuka, bityo ko biramutse bitubahirijwe, “byaba biturutse kuri twe” aho yanavuze ko umwanya ari uyu ngo Abanyafurika bashyire imbere ibibahuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 10 =

Previous Post

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Next Post

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.