Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Habura iminsi ngo ibiruhuko bitangire ababyeyi bibukijwe ibyo bagomba gukora ngo bazarinde ko abana babo kuba basambanywa

radiotv10by radiotv10
05/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yibukije ababyeyi ko mu bihe by’ibiruhuko ari bwo abana basambanywa cyane, abasaba kuzaba hafi abana babo, bakabakurikirana, bakamenya abo bari kumwe, n’ibyo bahugiyemo igihe cyose.

Ibyaha byo gusambanya abana no gutera inda abangavu biri mu bigenda bifata intera, kuko mu myaka itanu ishize imibare ntiyahwemye kwiyongera.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 hakurikiranywe amadosiye 4,567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana. Ni mu gihe MIGEPROF yagaragaje ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, abana 100 bo mu Mujyi wa Kigali bamaze gusambanywa. Devotha uyobora Umudugudu wa Gisagara, Akagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo, yagaragaje uburyo mu byumweru bitatu umwana w’imyaka umunani yasambanyijwe.

Yagize ati “Umwana wasambanyijwe mu mudugudu nyobora afite imyaka umunani. Uwo mwana yabaga mu muryango wamureraga ariko batari bamubyaye, nuko umuhungu wabo w’imyaka 18 akajya amusambanya mama w’uwo muhungu ntabimenye, hanyuma biza kugera igihe uwo mwana abaye nk’umugore w’uwo muhungu.”

Akomeza agaragaza ko igihe cyageze uwo mwana wasambanywaga akaba ari we ujya gutabaza.

Ati “Igihe cyarageze rero uwo muhungu agiye kumufata, nagiye kubona mbona umwana yirutse aje ansanga arambwira ati ‘ntabara’. Nti ese wabaye iki? Arambwira ati ‘… aransambanya kandi amaze igihe abikora, nari nje kugira ngo mumfashe.’ Ubwo niyambaje ubuyobozi bw’Akagari tujya kureba uwo muhungu, ubu yashyikirijwe inzego arafunze.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko iki ari ikibazo gikomeje guhangayikisha, ndetse isaba ababyeyi kuzita cyane ku burere bw’abana babo kuko byagaragaye ko mu mpera z’umwaka ari bwo basambanywa cyane.

Minisitiri Uwimana Consolée uyobora iyi minisiteri yagize ati “Ndakangurira ababyeyi kurushaho kwegera abana babo, gukurikirana uburere bwabo, ariko no kumenya umwana ibyo yiriwemo, ibyo yahuye na byo, ingorane ashobora kuba yagize, kugira ngo ubashe gutuma nawe yisanzura akubwira ibibazo yahuye na byo.”

Yakomeje agira ati “Gusambanya abana rero ni icyaha gikomeye cyane, kuko nk’uko tubibona imibare igenda yiyongera. Ndavuga cyane kuri ibi biruhuko bigiye kuza. Iyo urebye abana ubu bagiye kuza mu biruhuko byo kwishimira Noheri n’Ubunani, ni ngombwa ko dukurikirana abana bacu, bari kumwe na nde? Cyane cyane ko byagaragaye ko imibare y’abasambanywa igenda yiyongera mu mwaka wose, ariko by’umwihariko usanga mu mpera z’umwaka, ni ukuvuga mu kwezi kwa cumi n’abiri no mu kwa mbere, iba myinshi cyane, yaba abasambanywa ndetse n’abaterwa inda. Ni yo mpamvu nsaba ababyeyi gukurikirana abana cyane kugira ngo dukumire abantu badusambanyiriza abana.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko muri uyu mwaka wa 2025 abana bagera ku 100 ari bo bamaze gusambanywa mu Mujyi wa Kigali.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Next Post

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Related Posts

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na...

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

IZIHERUKA

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo
MU RWANDA

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

by radiotv10
05/12/2025
0

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe

Habura iminsi ngo ibiruhuko bitangire ababyeyi bibukijwe ibyo bagomba gukora ngo bazarinde ko abana babo kuba basambanywa

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n'abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.