• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

radiotv10by radiotv10
06/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko rwe i New Delhi rwaranzwe no gusinya amasezerano mashya agamije guhindura imikoranire mu bya gisirikare, mu gihe America na yo ikomeje kongera igitutu ku mpande zombi.

Mu biganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe w’U Buhinde, Narendra Modi, Putin yavuze ko  Burusiya buzakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu gutanga peteroli, gaze n’amakara, nk’uko bikenewe mu iterambere ry’ubukungu bw’u Buhinde.

Yagize ati: “Twiteguye gukomeza kohereza ibicanwa mu Buhinde nta nkomyi mu gihugu nk’iki gifite ubukungu buri kwihuta.”

Aba bayobozi bombi banatangaje ko umubano wabo mu bya gisirikare uri guhindurwamo icyerekezo gishya, kirimo gukorera hamwe mu bushakashatsi, mu ikoranabuhanga no mu gukora ibikoresho by’intambara bigezweho, hagamijwe kongera kwigira k’U Buhinde mu bya gisirikare.

Uruzinduko rwa Putin ni rwo rwa mbere agiriye mu Buhinde kuva Uburusiya bwatangiza intambara yeruye muri Ukraine mu 2022. Rubaye kandi mu gihe U Buhinde bushaka koroherezwa ku misoro ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabushyiriyeho kubera kugura peteroli y’Uburusiya.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yashimye byimazeyo Perezida Putin k’ubudahemuka n’ubwitange akomeje kugaragariza U Buhinde. Yavuze ko ingufu zisubira ari inkingi ikomeye y’umubano w’ibihugu byombi. Gusa Bwana Modi ntiyakomoje ku ngingo yo kugura peteroli y’Uburusiya, yatumye Amerika ishyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa byinshi biva muri iki gihugu bijya muri Amerika.

Ubwo yageraga mu Buhinde, Putin yakiriwe mu buryo budasanzwe muri Rashtrapati Bhavan, yakirwa n’Umukuru w’Igihugu Droupadi Murmu ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi mu muhango w’icyubahiro. Putin kandi yanashyize indabo ku rwibutso rwa Mahatma Gandhi i Raj Ghat, mbere yo gukomereza ibiganiro muri Hyderabad House, aho impande zombi zasinyiye amasezerano mashya y’ubufatanye.

Iyi nama yerekanye ubushake bwa Moscow bwo kongera kubaka umubano n’U Buhinde, n’ubwo hari igitutu gikomeje guturuka ku Burengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburusiya burashaka kongerera imbaraga umubano wabwo n’U Buhinde, bufatwa nk’umuguzi mukuru w’intwaro zabwo. Impande zombi zihaye intego yo kongera ubucuruzi bukagera kuri miliyari 100 z’amadolari bitarenze 2030, buvuye kuri miliyari 68 z’amadolari zariho mu 2024.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 18 =

Previous Post

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Next Post

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y'imyaka 30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.