Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
06/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi biraswa bituruka ku butaka bw’u Burundi, rigira inama iki Gihugu kuva muri ubu bufatanye kuko bwari bukwiye kwita ku baturage babwo kuko bakeneye imibereho myiza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi hari ibitero by’ibisasu biraswa mu bice binyuranye byo muri Kivu y’Epfo byumwihariko muri Kamanyola.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko iri Huriro rimenyesha Abanyekongo ndetse n’abatuye aka karere kose, n’umuryango mpuzamahanga ko hashize iminsi itatu haraswa ibi bisasu biturutse ku butaka bw’u Burundi.

Yavuze ko ibi bisasu “bihitana abagore n’abana, bikomeretsa abaturage benshi, kandi bigasenya inzu, amashuri n’amavuriro.”

Kanyuka akomeza agira ati “Muri icyo gihe, ibitero byakozwe n’indege z’intambara, indege zitagira abapilote, n’ibisasu bikomeye byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo bitegurirwa ku butaka bw’u Burundi.”

Yavuze ko ibi bikorwa bishya bihamya umugambi mubisha w’ubutegetsi bwa Congo bugamije kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ati “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma ibi bitero by’iterabwoba byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’inshuti yabwo y’u Burundi, byahitanye abantu 23 ndetse bigakomeretsa inkomere nyinshi.”

Yavuze kandi ko ibi bitero byatumye hari Abaturage benshi bava mu byabo bahungira mu bice binyuranye birimo i Bukavu ndetse no mu Rwanda, ndetse ko bigize ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Iri Huriro rivuga ko rikomeje intego yaryo yo guhagarara ku ruhande rw’abaturage, kandi ko “ryamagana byimazeyo uruhare rw’u Burundi mu ntambara ya Congo, mu gihe urugamba rwacu rugamije kurengera uburenganzira bw’abaturage bacu.”

Kanyuka akagira ati “U Burundi bwagakwiye kuba bushyira imbaraga zabwo mu kunoza imibereho y’abaturage babwo.”

Imirwano yakajije umurego mu gace ka Kamanyola, mu gihe muri iki cyumweru hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yashyiriweho umukono i Washington D.C. agamije kurangiza iyi ntambara.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Related Posts

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.