• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batewe impungenge n’icyorezo cy’uburwayi kiri kubibasira, ndetse n’abagiye kwivuriza ku Kigo cy’Ubuzima (Poste de Santé) cya Bunyoni kibegereye, kikababwira ko kitabavurira kuri Mituweli.

Aba baturage bavuga ko iki cyorezo kimaze gufata benshi, kandi ngo iyo cyageze mu rugo rumwe, abarurimo bose kibageraho.

Nyirabusiha Venantie ati “Iki kirwara cyankubise hasi n’abuzukuru banjye, twese kiratuzambije kandi sinjye njyenyine; ni aka gasozi kose. Urebye cyahereye aha kirazamuka cyurira uyu musozi.”

Sibonteze Albert ati “Aka gace kose rwose cyatugezeho. Mu rugo twese twararwaye, n’aha kwa mudugudu bararwara, kuri uru rugo, umukecuru waho nawe amaze iminsi arwaye. Mbese uwo gifashe niba aryamye, uwo baryamanye nawe bucya yarwaye.”

Cyokora ikibahangayikishije kurushaho, ni uko ivuriro rito rya Bunyoni ribari hafi ritakira abivuriza kuri Mituweli, bityo bigatuma ab’intege nke bashobora kurembera mu ngo zabo mu gihe badafite ubushobozi bwo kwivuza biyishyurira 100%.

Nyirabusiha Venantie ati “Turi abakene, ariko badufasha bakaduha imiti nk’uko bari kuyihereza abandi barwaye iki cyorezo muri Rubavu. Nk’ubu nagiye ku Kivumu ngenda saa kumi n’ebyiri, ngerayo saa sita. Cyokora ho bamvurira kuri Mituweli, ngaruka gake gake n’abuzukuru banjye. Saa moya (za nijoro) twari tugeze mu rugo.”

Ayingeneye Dancille na we ati “Nararwaye mbura n’imiti, ni yo mpamvu niryamiye hano kuko nta mafaranga mfite. Ahubwo mutuvuganire baduhereze imiti.”

Ngabo Pie Denys ukorera muri iri vuriro rito rya Bunyoni, agaragaza ko impamvu bishyuza abaturage 100% ari uko batarahabwa ibyangombwa byo gukorana na Mituweli, agahera aho asaba ko ibi byangombwa byajya byihuta.

Ngabo Pie Denys ati “Impamvu tubishyuza 100% ni uko tutarahabwa access yo gukorana na Mituweli, kandi natwe biraduhombya. Twasaba ko ibyangombwa byajya byihutishwa cyane ibitangwa na RDB.”

Naho ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro, mu butumwa bugufi bwahaye umunyamakuru kuri telefone, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro, Umuganwa Marie Chantal, yirinze kugira icyo avuga kuri icyo cyorezo kivugwa n’abaturage.

Gusa avuga ko ntawe ukwiye kurembera mu rugo kubera kubura ubushobozi, ndetse ko uwabuze uko yivuza biteguye kumufasha. Ni mu gihe iyi Poste de Santé ya Bunyoni ngo hari ibyangombwa irimo kuzuza muri RSSB ngo ibashe kwakira abarwayi bakoresha Mituweli.

Abaturage bamwe baheze mu kirago
Bavuga ko n’ikigo cy’ubuzima kibegereye gikomeje kubatenguha

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 1 =

Previous Post

Umuhigo w’abarangije muri Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1.000

Next Post

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.