Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha

radiotv10by radiotv10
08/12/2025
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Hadutse icyorezo kiri guheza bamwe ku kirago n’ivuriro ribegereye rikabatenguha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batewe impungenge n’icyorezo cy’uburwayi kiri kubibasira, ndetse n’abagiye kwivuriza ku Kigo cy’Ubuzima (Poste de Santé) cya Bunyoni kibegereye, kikababwira ko kitabavurira kuri Mituweli.

Aba baturage bavuga ko iki cyorezo kimaze gufata benshi, kandi ngo iyo cyageze mu rugo rumwe, abarurimo bose kibageraho.

Nyirabusiha Venantie ati “Iki kirwara cyankubise hasi n’abuzukuru banjye, twese kiratuzambije kandi sinjye njyenyine; ni aka gasozi kose. Urebye cyahereye aha kirazamuka cyurira uyu musozi.”

Sibonteze Albert ati “Aka gace kose rwose cyatugezeho. Mu rugo twese twararwaye, n’aha kwa mudugudu bararwara, kuri uru rugo, umukecuru waho nawe amaze iminsi arwaye. Mbese uwo gifashe niba aryamye, uwo baryamanye nawe bucya yarwaye.”

Cyokora ikibahangayikishije kurushaho, ni uko ivuriro rito rya Bunyoni ribari hafi ritakira abivuriza kuri Mituweli, bityo bigatuma ab’intege nke bashobora kurembera mu ngo zabo mu gihe badafite ubushobozi bwo kwivuza biyishyurira 100%.

Nyirabusiha Venantie ati “Turi abakene, ariko badufasha bakaduha imiti nk’uko bari kuyihereza abandi barwaye iki cyorezo muri Rubavu. Nk’ubu nagiye ku Kivumu ngenda saa kumi n’ebyiri, ngerayo saa sita. Cyokora ho bamvurira kuri Mituweli, ngaruka gake gake n’abuzukuru banjye. Saa moya (za nijoro) twari tugeze mu rugo.”

Ayingeneye Dancille na we ati “Nararwaye mbura n’imiti, ni yo mpamvu niryamiye hano kuko nta mafaranga mfite. Ahubwo mutuvuganire baduhereze imiti.”

Ngabo Pie Denys ukorera muri iri vuriro rito rya Bunyoni, agaragaza ko impamvu bishyuza abaturage 100% ari uko batarahabwa ibyangombwa byo gukorana na Mituweli, agahera aho asaba ko ibi byangombwa byajya byihuta.

Ngabo Pie Denys ati “Impamvu tubishyuza 100% ni uko tutarahabwa access yo gukorana na Mituweli, kandi natwe biraduhombya. Twasaba ko ibyangombwa byajya byihutishwa cyane ibitangwa na RDB.”

Naho ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro, mu butumwa bugufi bwahaye umunyamakuru kuri telefone, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro, Umuganwa Marie Chantal, yirinze kugira icyo avuga kuri icyo cyorezo kivugwa n’abaturage.

Gusa avuga ko ntawe ukwiye kurembera mu rugo kubera kubura ubushobozi, ndetse ko uwabuze uko yivuza biteguye kumufasha. Ni mu gihe iyi Poste de Santé ya Bunyoni ngo hari ibyangombwa irimo kuzuza muri RSSB ngo ibashe kwakira abarwayi bakoresha Mituweli.

Abaturage bamwe baheze mu kirago
Bavuga ko n’ikigo cy’ubuzima kibegereye gikomeje kubatenguha

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 17 =

Previous Post

Umuhigo w’abarangije muri Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1.000

Next Post

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.