Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

radiotv10by radiotv10
09/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y’amazi meza anyura mu Mudugudu wabo, ariko bo bakaba bakivoma amazi mabi, badatinya kwita ibiziba, bayakoresha muri byose no kuyanywa.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu, bavuga ko bamaze igihe kirenga imyaka itanu basaba amazi meza kuko bavoma mu gishanga, ariko bakategereza igisubizo bagaheba.

Umusaza witwa Habinshuti François Xavier, umunyamakuru yasanze yagiye  kuvoma amazi yo mu bishanga, kimwe n’abandi baturage bo muri Gitwa, yamubwiranye agahinda ko kuba bakivoma amazi mabi, kandi bazi neza ko imiyoboro ijyana ameza ahandi, inyura hafi yabo. Yagize ati “Uko uyabona ni ko tuyakoresha, mu guteka, kumesa n’ibindi.”

Senzira Jean Damascène na we yagize ati “Ntiwareba ukuntu aba yanduye! Hari ibikeri, inzoka… Kuyavoma ni ukubura amazi, kuko iyo umuntu yishwe n’inyota birangira ayagotomereye.”

Iyamuremye na we ati “Amazi meza aho ari ni kure ku muhanda; bisaba urugendo rw’amasaha abiri ku musore kugira ngo agaruke kandi amatiyo anyura muri uyu Mudugudu wacu, ariko twe nta mazi tugira.”

Gusa Umukuru w’Umudugudu wa Gitwa, Bayagambe Daphrose, we agaragaza ko hari intambwe iherutse guterwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro.

Yagize ati “Mu nteko y’abaturage, Visi Meya yatubwiye ko hagiye gukorwa igishushanyo mbonera, kandi ko amazi azatangwa hashingiwe ku buryo abantu batuye. Urebye koko turanywa amazi mabi, n’ubwo abajyanama baduha inama z’uko twayasukura, ariko abantu bose ntibabyumvaga kimwe. Ni na yo mpamvu usanga abana barwara inzoka kubera umwanda uva kuri ayo mazi.”

Mudacumura Emmanue, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ishami rya Rutsiro, avuga ko aba baturage bahoranye amazi meza ariko bakaza kwangiza bimwe mu bikorwa remezo byayo, bityo ikibazo cyabo kigiye gushakirwa umuti mu gihe cya vuba.

Ati “Habayeho kwangiza ibikoresho by’amazi. Abacunga iyo zone babwiye abaturage ko ari bo babyangije bityo bakwiye gushaka amafaranga yo kugura ibyo bikoresho bishyirwemo. Tugiye gukorana n’abo bacunga zone bagura mubazi bashyirweho bityo abaturage bavome. Tuzanakora ubukangurambaga kugira ngo bamenye ko ibikorwaremezo ari ibyabo kandi ko kubyangiza bibagiraho ingaruka. Turabikurikirana kandi vuba birakemuka.”

Kugeza ubu, Akarere ka Rutsiro kari kuri 69.7% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza, mu gihe gahunda ya 2 y’imbaturabukungu ya Guverinoma y’u Rwanda (NST2) iteganya ko bitarenze umwaka wa 2029, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.

Baracyavoma amazi yo mu bishanga

Basaba ko na bo bahabwa amazi meza nk’abandi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge
IMIBEREHO MYIZA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

09/12/2025
Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.