Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

radiotv10by radiotv10
09/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yavuze ko iki Gihugu cyitifuza kwinjira mu ntambara ariko ko cyiteguye guhangana n’uwayigishozaho wese, anashinja ibinyoma ingabo z’u Rwanda ko ngo zafatanyije na AFC/M23 kugaba ibitero ku basirikare babwo.

Ni nyuma yuko mu bice bimwe byo muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamaze iminsi habera imirwano ikomeye, yashojwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rugizwe na FARDC ifatanyijwe n’abarimo Igisirikare cy’u Burundi.

Ni ibitero byavuzwe kenshi n’Ihuriro AFC/M23 ribyamaganira kure, rinasaba u Burundi guhagarika ibi bikorwa bikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo, dore ko ibisasu byaraswaga muri biriya bice, ibyinshi byaturukaga mu Burundi, ndetse n’ibitero byo ku butaka bikagabwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard na we yagendeye mu murongo w’ikinyoma cya DRC, avuga ko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashwa n’ingabo z’u Rwanda, ndetse avuga ko bafatanyije kugaba ibitero ku basirikare b’u Burundi bafatanya na FARDC.

Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, yavuze ko ngo mbere y’amasezerano y’i Washington, u Rwanda rwohereje abasirikare ngo banyuze ku kirwa cya Idjwi.

Kuva cyera u Rwanda rwamaganye ibi birego by’ibinyoma ko nta bufatanye na buto buba hagati y’ingabo zarwo na AFC/M23 ndetse iri Huriro na ryo rikabishimangira.

Nanone kandi Ihuriro AFC/M23 ryo ryatangaje kenshi ko Ingabo z’u Burundi ari zo zinjiye mu mugambi wo gufatanya na Leta ya Kinshasa, wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC.

Abaturage b’Abanyekongo baherutse guhungira mu Rwanda bava mu bice birimo Kamanyola, bahamije ko ibisasu bariho baraswaho, byaturukaga i Burundi birashwe n’igisirikare cya kiriya Gihugu, ndetse bimwe bikaba byarahitanye inzirakarengane nyinshi.

Ku rundi ruhande kandi, Abarundi banyuranye, bakomeje kwamagana uburyo Igihugu cyabo kinjiye muri iyi ntambara, ndetse bamwe mu basirikare bacyo bakaba bakomeje gupfa umusubirizo bivuganwa na AFC/M23.

Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu Barundi barimo n’abakomeye mu gisirikare, basaba ko Ingabo z’iki Gihugu ziri muri Congo zicyurwa vuba na bwangu ntizikomeze gushirirayo.

Minisitiri Bizimana yavuze ko u Burundi butazarebera igihe cyose ngo umutekano w’iki Gihugu waba wugarijwe cyangwa mu gihe abasirikare bacyo aho bari muri Congo baba bagabweho ibitero.

Ati “Ikintu cyose kizaza gihungabanya umutekano w’Abarundi, cyangwa gitera abasirikare bacu aho bari, ntituzabihanganira. Twebwe twabivuze nta ntambara dushaka, dushaka kubana n’abaturanyi neza, ariko uzatuvogera tuzamwivuna nta gisibya.”

Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko u Burundi n’u Rwanda, hari inzira zo kuganira ngo nubwo zidafite imbaraga, kuko inzego z’ibi Bihugu byombi by’ibituranyi, ziziranye, kandi ko zikomeza kuvugana.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko iby’u Rwanda n’u Burundi, bikiri uko byari bimeze mu minsi yashize, ndetse n’imipaka igifunze, ariko ko u Rwanda amarembo afunguye, igihe cyose u Burundi buzaba bwifuza kuyifungura, no kuganira, rwiteguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Next Post

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

24/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.