• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

radiotv10by radiotv10
09/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yavuze ko iki Gihugu cyitifuza kwinjira mu ntambara ariko ko cyiteguye guhangana n’uwayigishozaho wese, anashinja ibinyoma ingabo z’u Rwanda ko ngo zafatanyije na AFC/M23 kugaba ibitero ku basirikare babwo.

Ni nyuma yuko mu bice bimwe byo muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamaze iminsi habera imirwano ikomeye, yashojwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rugizwe na FARDC ifatanyijwe n’abarimo Igisirikare cy’u Burundi.

Ni ibitero byavuzwe kenshi n’Ihuriro AFC/M23 ribyamaganira kure, rinasaba u Burundi guhagarika ibi bikorwa bikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo, dore ko ibisasu byaraswaga muri biriya bice, ibyinshi byaturukaga mu Burundi, ndetse n’ibitero byo ku butaka bikagabwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard na we yagendeye mu murongo w’ikinyoma cya DRC, avuga ko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashwa n’ingabo z’u Rwanda, ndetse avuga ko bafatanyije kugaba ibitero ku basirikare b’u Burundi bafatanya na FARDC.

Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, yavuze ko ngo mbere y’amasezerano y’i Washington, u Rwanda rwohereje abasirikare ngo banyuze ku kirwa cya Idjwi.

Kuva cyera u Rwanda rwamaganye ibi birego by’ibinyoma ko nta bufatanye na buto buba hagati y’ingabo zarwo na AFC/M23 ndetse iri Huriro na ryo rikabishimangira.

Nanone kandi Ihuriro AFC/M23 ryo ryatangaje kenshi ko Ingabo z’u Burundi ari zo zinjiye mu mugambi wo gufatanya na Leta ya Kinshasa, wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC.

Abaturage b’Abanyekongo baherutse guhungira mu Rwanda bava mu bice birimo Kamanyola, bahamije ko ibisasu bariho baraswaho, byaturukaga i Burundi birashwe n’igisirikare cya kiriya Gihugu, ndetse bimwe bikaba byarahitanye inzirakarengane nyinshi.

Ku rundi ruhande kandi, Abarundi banyuranye, bakomeje kwamagana uburyo Igihugu cyabo kinjiye muri iyi ntambara, ndetse bamwe mu basirikare bacyo bakaba bakomeje gupfa umusubirizo bivuganwa na AFC/M23.

Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu Barundi barimo n’abakomeye mu gisirikare, basaba ko Ingabo z’iki Gihugu ziri muri Congo zicyurwa vuba na bwangu ntizikomeze gushirirayo.

Minisitiri Bizimana yavuze ko u Burundi butazarebera igihe cyose ngo umutekano w’iki Gihugu waba wugarijwe cyangwa mu gihe abasirikare bacyo aho bari muri Congo baba bagabweho ibitero.

Ati “Ikintu cyose kizaza gihungabanya umutekano w’Abarundi, cyangwa gitera abasirikare bacu aho bari, ntituzabihanganira. Twebwe twabivuze nta ntambara dushaka, dushaka kubana n’abaturanyi neza, ariko uzatuvogera tuzamwivuna nta gisibya.”

Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko u Burundi n’u Rwanda, hari inzira zo kuganira ngo nubwo zidafite imbaraga, kuko inzego z’ibi Bihugu byombi by’ibituranyi, ziziranye, kandi ko zikomeza kuvugana.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko iby’u Rwanda n’u Burundi, bikiri uko byari bimeze mu minsi yashize, ndetse n’imipaka igifunze, ariko ko u Rwanda amarembo afunguye, igihe cyose u Burundi buzaba bwifuza kuyifungura, no kuganira, rwiteguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Next Post

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.