• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

radiotv10by radiotv10
09/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru by’i Burundi, aravuga ko abasirikare b’iki Gihugu bari gupfira no gukomerekera mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa DRC, bakomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe, bamwe mu bapfuye bagashyingurwa mu buryo bw’ibanga rikomeye kandi hutihuti.

Ikinyamakuru dukesha SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, kivuga ko kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, abasirikare b’u Burundi bari bakomeje kugarizwa mu mirwano bari gufashamo FARDC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kinyamakuru kivuga ko abaguye ku rugamba ndetse n’abarukomerekeyeho, bakomeje kuzanwa umusubirizo, aho bivugwa ko habarwa inkomere zirenga 100, zirimo 87 zajyanywe mu Bitaro bya Kamenge mu majyaruguru ya Bujumbura.

Ni mu gihe ubutegetsi bw’u Burundi bukomeje kuryumaho ku mpfu z’abasirikare babwo bari kugwa muri iyi mirwano, gusa amakuru atangwa n’abatangabuhamya, yemeza ko hari benshi bashyinguwe mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Amakuru yageze kuri iki kinyamakuru, avuga ko bariya basirikare 87 bakomerekeye ku rugamba, bari kuvurirwa mu gice cya Urgence mu Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge.

Umunyamakuru wahageze, yagize ati “Biroroshye guhita ubamenya: abenshi bambanye imyambaro ya siporo y’umutuku. Benshi muri bo bapfutse amaboko.”

Undi munyamakuru na we yagize ati “Salle ebyiri za Urgence ziruzuye. Igitanda kimwe kiri kuryamwaho n’abarwayi bagera kuri batatu.”

Ni mu gihe kandi hari n’inkomere zajyanywe ahari ubwirinzi bw’ibitero by’indege, hafi y’ikibuga cy’indege cya Bujumbura, kizwi nka Guantanamo, ahari no gushyirwa imwe mu mirambo y’abaguye ku rugamba ijyanwa mu byuma biyikonjesha ngo itangirika.

Hari n’abandi bari kujyanwa mu bitaro byigenga birimo Tanganyika Care Polyclinic.

SOS Médias Burundi iravuga ko kuva tariki 01 Ukuboza, abasirikare benshi b’u Burundi baguye mu mirwano muri za Lokarite zinyuranye nka Lubarika, Mitambili, Katogota, Luvungi na Sange, ahakomeje n’ubundi kubera imirwano ikomeye.

Mu baguye ku rugamba, barimo Lieutenant-Colonel Athanase Minani, akaba ari n’umusirikare ufite ipeti ryo hejuru umaze gupfira muri iyi mirwano, kuva u Burundi bwajya muri uru rugamba rwo muri Congo.

Ku munsi wo ku Cyumweru gusa, abasirikare barindwi baguye mu mirwano yabereye Sange nk’uko amakuru aturuka hariya abyemeza, mu gihe kandi hari andi makuru avuga ko abasirikare barenga 30 bamaze kuhasiga ubuzima kuva uku kwezi kwatangira.

Amakuru avuga ko imwe mu mirambo y’abasirikare bagwa ku rugamba, ihita ishyingurwa vuba na bwangu, ndetse nta n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera bahakandagiye.

Amakuru avuga ko amakamyo menshi y’igisirikare, ajya muri biriya bice mu masaha y’ijoro, gushakisha ababa baguye mu mirwano. Imirambo izanwa mu Gihugu mu buryo bwo ku mugaragaro, ni yo yonyine ishyingurwa hari abo mu miryango yabo.

Umwe mu bo mu miryango yapfushije abayo, yagize ati “ndetse n’imihango yo kubashyingura, itegurwa état-major. Birabujijwe kuvuga ijambo Congo.”

Ubu buryo ubutegetsi bw’u Burundi buri kwitwara muri iki kibazo, bukomeje guteza urunturuntu mu miryango ya bamwe mu basirikare batazi irengero ry’abana babo.

Major Ernest Gashirahamwe wa FDNB wiciwe muri Kivu ya Ruguru mu kwezi k’Ugushyingo 2023
Abasirikare bari gufasha FARDC barugarijwe muri Congo

Ivomo: SOS Médias Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 13 =

Previous Post

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

Next Post

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.