Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo, kuko bimaze kugera ku rwego rukabije. Ni nyuma yuko Umuvugizi wa DRC, ashinje u Rwanda kurenga ku masezerano y’i Washington.
Ni nyuma yuko Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya; kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025 atangaje ko ngo u Rwanda ruri kurenga ku bikubiye mu masezerano y’Amahoro aherutse gushyirirwaho umukono i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, n’Abakuru b’Ibihugu.
Muri iki kiganiro yatanze ubwo Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith SUMINWA TULUKA yari amaze kugirana ikiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Muyaya yatangaje amakuru y’ibinyoma avuga ko ngo hari ibisasu byarashwe ku butaka bwa DRC mu bice bituwemo n’abaturage biturutse muri Bugarama mu Rwanda.
Ni mu gihe abaturage bo mu bice bya Kamanyola baherutse guhungira mu Rwanda, bahamije ko ibisasu byatumye bahunga, byaturukaga mu Burundi, birashwe n’igisirikare cy’u Burundi gikomeje gukorana n’icya DRC mu mugambi wo gukomeza kwica Abanyekongo bo mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo.
Muri iki kiganiro kandi, Muyaya yavuze ko u Rwanda “ruri kurenga mu buryo bugaragara ibyo duherutse gusinyira i Washington mu minsi micye ishize, kandi birakomeza gushyira mu kaga akarere kose kuko bigaragara ko u Rwanda rwamaze kwinjira mu mugambi wo gukorera u Burundi nk’ibyo rwakoreye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
U Rwanda rutahwemye kwamagana ibirego by’ibinyoma ko rufite uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC, runavuga kenshi ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ruba rwasinye.
Muri kiriya kiganiro Muyaya yatanze, yavuze ko Congo yiteguye kubwira abahuza, iby’ibi bibazo ashinja u Rwanda ngo kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa DRC.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, asubiza kuri ibi byatangajwe na Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko aho bigeze Congo yarengereye mu binyoma byayo ikomeje kubwira Isi.
Yagize ati “Ibi birahagije ku binyoma byanyu. DRC ntigomba kwigira umugenzuzi wo guhagarika imirwano mu gihe bigaragara neza ko ari yo irenga ku gahenge, kandi bakaba batanafite ubushake na mba bwo kubaha amasezerano y’i Washington DRC ubwayo yishyiriyeho umukono.”
Ubwo ariya masezerano yasinywaga, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje byose muri ariya masezerano, ariko kandi ko ruzanakomeza gushyira imbere inyungu z’umutekano warwo, kuko ruzi neza agaciro kawo, dore ko rufite isomo rikomeye ku ngaruka zo kuwubura kubera amateka rwanyuzemo.


RADIOTV10








