Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga ko babuze uko basubirayo nyuma yuko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga umupaka.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera i Burundi, kiravuga ko i Bujumbura hari kubarirwa Abanyekongo benshi bahunze imirwano yari imaze igihe muri Uvira mbere ya tariki 10 Ukuboza 2025 ubwo AFC/M23 yafataga uyu Mujyi wo muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari kandi bamwe mu Banyekongo bari binjiye i Burundi mu buryo bunyuze mu nzira zemewe, bagiye mu bikorwa binyuranye nko kwivuza, mu bucuruzi, ingendo zisanzwe cyangwa gusura abo mu miryango yabo.

Iki kinyamakuru kiravuga ko kuva AFC/M23 yafata uriya mujyi, Leta y’u Burundi na yo igahita ifata icyemezo cyo gufunga umupaka, aba Banyekongo babuze uko basubira iwabo.

Ni mu gihe kandi n’ubundi mu bice bimwe na bimwe muri Kivu y’Epfo, bikomeje gututumbamo ibibazo by’umutekano bituma hari Abanyekongo bahunga intambara, aho abari guhunga barimo abo mu bice nka Makoboro, Lusenda, Mboko, na Baraka, byo muri Teritwari za Uvira na Fizi.

Aba Banyekongo bari kujya gushaka ubuhungiro mu Burundi, banyuze inzira z’ikiyaka cya Tanganyika, dore ko ari imwe mu nzira isigiye ishoboka yo kwambuka.

Samuel, umwe mu Banyekongo wo muri Uvira wari wagiye i Bujumbura agiye kwivuza, yavuze ko afite agahinda nyuma yo kubura uko asubira iwabo.

Yagize ati “Naje i Bujumbura nje kwivuza. Ubwo numvaga ko ibintu bikomeye muri Uvira, nafashe icyemezo cyo kujya kureba umugore n’abana banjye. Ubwo nageraga i Gatumba, abakozi b’u Burundi bambwiye ko Umupaka wafunzwe, nsubira i Bujumbura. Naguye mu kantu, nta n’ubwo nzi niba umuryango wanjye ukiriho.”

Undi witwa Kituza, umucuruzi ukomoka muri Uvura, yavuze ko na we ubwo yasubiraga iwe, yabwiye ko ibintu byose byafunzwe.

Ati “Byabaye ngombwa ko nsubira i Bujumbura. Nagerageje kubasobanurira ko mfite umuryango muri Uvira, kandi ko ibintu bitameze neza hariya, ko nifuza kujya kuwureba. Nibapfa nzapfane na bo, nitunarokoka tuzarokokere hamwe. Ariko ntacyo bamfashije.”

SOS Médias Burundi ivuga ko hagati ya tariki 05 n’iya 11 Ukuboza 2025, u Burundi bwari bumaze kwakira abantu ibihumbi 40 bari bahunze muri icyo cyumweru kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Next Post

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.