Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

radiotv10by radiotv10
23/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura urisobe rw’ibinyabuzima mu gace k’amayaga, Abaturage bazihawe bavuga ko zababyariye bakoroza abandi bikaba byarahinduye imibereho yabo binyuze mu kubona amata, ndeste n’ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bugashimangira ko uyu mushinga wunganiye gahunda ya girinka isanzweho kuko wihutishije umuhigo w’akarere wo kuba buri rugo rugomba kugira inka.

Mukandayisenga Vilginie wo mu murenge wa Mamba wahawe inka n’umushinga wa green amayaga ari bwo bwa mbere agiye kuyitunga, avuga ko imaze kubyara kabiri akaba yaramaze kuziturira undi muturage kuri ubu iyo nka ikaba yaramaze kuba iye .

Mukandayisenga ati “ Yabyaye ku wa 2 ubu ibyaye imbyaro ebyiri. Namaze kwitura ubu ni njyewe yabyariye. Imaze kungeza kuri byinshi abana baranywa amata.”

Mwunguzi Fabien uri mu kigero cy’imyaka 65 na 70 nawe wo mu murenge wa Mamba avuga ko kuva yabaho ari bwo bwa mbere yari atunze inka, aho amariye kuyihabwa ubu bikaba byarahinduye imibereho y’umuryango we.

Ati “Yarabyaye nditura, ubu yarongeye irambyarira. Amata ya mu gitondo ndayajyemura nkabona amafaranga, aya nimugoroba abuzukuru banjye bakayangwa.”

Uretse kubona amata atuma bakora ku ifaranga ndeste no mu ngo hakaboneka ayo kunywa, ifumbire itangwa nazo bavuga ko yongereye umusaruro w’ubuhinzi bwabo ku buryo bufatika, ugereranyije n’uko byari mbere yo kuzihabwa.

Nyirabanani Winifred agira ati “Nk’aho nsarura umufuka, mbere nahakuraga nk’ibiro 30 by’ibishyimbo n’ibiro 20 by’ibigori. Ariko urebe ibigori mfite hano hirya ukuntu bimeze”. 

Mukandayisenga nawe ati “Mbere ntarabona ifumbire nezaga ibiro 100 by’ibishyimbo, ariko ubu nsigaye neza ibiro 300”

Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice avugako umushinga wa Green amayaga watanze izo nka wunganiye gahunda ya Girinka isanzwe ho ndetse binafasha kongera umubare w’inka mu karere ka Gisagara mu buryo bufatika.

Guverineri Kayitesi ati “Ubundi inka bivuze ubukungu n’imibereho myiza y’umuturage. Batangira gutanga izo nka Gisagara yari munsi ya 20% muri gahunda ya Girinka ndetse tukanabona bizadutwara imyaka myinshi bitewe n’ubushobozi bwari buhari. Ariko binyuze mu mushiga wa Green amayaga n’abandi bafatanya bikorwa batandukanye, ubu bari hejuru ya 68%.”

Umushinga wa Green amayaga watanze inka 113 mu karere ka Gisagara mu myaka 4 ishize aho buri muturage yahabwaga inka ihaka biza gutuma zororoka zigera kuri 247 mu buryo uwabyazaga yahitaga yoroza undi muturage udafite inka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara busanzwe bufite umuhigo w’uko buri rugo rugomba kugira inka, buvuga ko uyu mushinga utangira guha inka abaturage igipimo cy’ingo zifite inka cyari kuri 30% ubu kigaba kigeze kuri 70%.

Mu yandi magambo bivuze ko kugeza ubu mu ngo 10 zo muri Gisagara, eshatu gusa ari zo zidatunze inka mu gihe muri 2021 ingo eshatu gusa mu icumi zo muri Gisagara ari zo gusa zari zitunze inka.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Next Post

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Related Posts

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa
IBYAMAMARE

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.