Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera bamwe mu bajya kugororerwa muri iki Kigo.
Ifatwa rya Bahame Hassan wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ubu uyobora Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, ryemejwe na RIB kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025.
Ubutumwa bwatanzwe n’uru Rwego bugira buti “RIB yafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.”
Uru rwego ruvuga ko iperereza kuri ibi byaha bikekwa kuri Sheikh Bahame Hassan rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa ivuga ko “yongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko. Irakomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.”
Sheikh Bahame Hassan wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, muri 2015 na bwo yari yatawe muri yombi ubwo we n’uwari Noteri w’ka Karere, Kayitesi Judith bakekwagaho kwaka ruswa uwifuzaga ikibanza cyari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
RADIOTV10








