• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

radiotv10by radiotv10
23/12/2025
in MU RWANDA
0
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya utu Turere twombi, utagira ikiraro, bityo bakambuka bavogera mu mazi ndetse igihe imvura iguye bakarara mu nzira kuko amazi aba yabaye menshi, abaturage banyura kuri uyu mugezi baracyatabaza ngo babone ikiraro bambukiraho.

Abo ni bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro baganiriye na Radio TV10 muri Gashyantare 2024. Aba bagarukaga ku ruhuri rw’ibibazo baterwa n’uyu mugezi wa Bihongora utemba ugabanya imirenge ya Kanama na Nyabirasi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bigirimana Martin ati: “Urabona ko mvuye kurangura, mu gihe cy’imvura rero hari igihe iri gare rigwamo, kandi naranguye ifu ugasanga yose irampombeye.”

Sezikeye (utuye hino y’umugezi muri Rubavu) ati: “Ndabacumbikira buri gihe rwose kuko n’ubu iguye baryama, nk’abagiye guhaha muri Karambo, za Mahoko…”

Burakaza ati: “Erega hano njye naraharaye umugezi wuzuye sinkuru, mbarirano; n’ukuvuga ngo iyo iguye ntihite ndarara, ariko biraturambiye rwose.”

Muri uko kwezi kwa Kabiri k’umwaka ushize wa 2024, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwari bwatanze icyizere ko mu gihe gito iki kiraro kizatangira kubakwa kuko hari abafatanyabikorwa ngo bari bamaze kuboneka bashaka gufasha kucyubaka. Cyakora ubwo twageraga kuri uyu mugezi wa Bihongora, twasanze nta gikorwa na kimwe cyo kubaka ikiraro cyigeze gikorwa, ndetse abaturage bavuga ko basa n’aho birengagijwe.

Ndagijimana Eliezel ati: “N’ubu ntacyo baragikoraho; byaba byiza bakidukoreye mu buryo bwihuse ku buryo twajya dutaha bitworoheye.”

Dusengimana Jean Claude (umumotari wo muri Kanama) ati: “Gucamo ni ibibazo kuko iyo umugezi wuzuye, abo hirya ni uguhera iyo, n’abo hino bakahahera, tukabura uko twambuka, kandi abaturage bashaka gutaha, bityo natwe tukabura amafaranga.”

Nzamuye Diyonizi ati: “Umutekano ni mucye kuko iyo imvura iguye uyu mugezi uruzura cyane; mbese kizanakemuka ari uko uturere twombi twicaranye bagashyira hamwe, naho ubundi iyo huzuye hari n’ubwo utanga amafaranga RWF 500 abasore bakaguheka mu mugongo.”

Ni mu gihe mu butumwa bugufi kuri telefone, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko koko iki ari ikibazo kitoroheye abaturage, ariko ko ubuyobozi bw’uturere twombi bukizi kandi ko RTDA igiye kugikora.

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko ingengo y’imari igenewe iki gikorwa yamaze kuboneka, ubu hakaba hari gushakwa, binyuze mu masoko, abagomba kucyubaka.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Next Post

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.