Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35 barakomereka.
Icyo gisasu cyaturitse ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ahagana saa kumi n’ebyiri, mu gihe  bari bateraniye mu masengesho ya nimugoroba. Abatangabuhamya babwiye ibitangazamakuru mpuzamahanga  ko iryo turika ryabereye mu gace ka Gamboru Market, ahari hateraniye abantu benshi.
Polisi ya Leta ya Borno ivuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekana ko iki gitero gishobora kuba cyakozwe n’umwiyahuzi. Umuvugizi wa polisi, Nahum Daso, yavuze ko aho byabereye hagaragaye ibisigazwa bigaragaza ko ari igitero cy’abiyahuzi, gusa yongeraho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ukuri.
Inzego z’umutekano zatangiye gusaka ako gace ka Maiduguri mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibindi bisasu byaba byaratezwe.
Nta mutwe urigamba iki gitero kugeza ubu, ariko Maiduguri ni umwe mu mijyi imaze igihe kinini yibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram n’ishami rya Islamic State West Africa Province (ISWAP).
Ukwigomeka mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria bumaze imyaka irenga 15, kwahitanye abantu barenga ibihumbi 40, ndetse butuma abarenga miliyoni ebyiri bava mu byabo, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










