Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, buvuga ko izaba muri Mutarama 2026.
Ibi byemejwe binyuze mu ibaruwa yasinyweho na Nkurunziza David, uyoboye Kiyovu Sports, igenewe abanyamuryango bose b’iyi kipe izwi ku izina ry’Urucaca.
Muri iyo baruwa, ubuyobozi bwasobanuye ko iyi nteko yimuriwe mu kwezi kwa mbere 2026, aho itariki nyayo izamenyeshwa abanyamuryango mu gihe kiri imbere.
Impamvu nyamukuru y’iri subikwa ni ugushaka umwanya uhagije wo gukomeza imirimo yo kuvugurura Amategeko Shingiro ya Kiyovu Sports mu buryo burimo ubushishozi n’ubwumvikane.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kandi bwibukije abanyamuryango gukomeza gutanga umusanzu w’ibihumbi 120 Frw asabwa buri munyamuryango, nk’uko biteganyijwe mu Mategeko Ngengamikorere akoreshwa ubu. Bwasobanuye ko gutanga uwo musanzu ku gihe byafasha mu gutegura neza ikipe, by’umwihariko mu rugendo rwo kwitwara neza mu marushanwa iri kwitabira.
Bwasoje bushimira abanyamuryango ubwitange n’inkunga bakomeje kugaragariza Kiyovu Sports, bubasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe mu rugendo rwo kuyisubiza ku murongo mwiza w’ibyishimo n’ibyishimo by’abakunzi bayo.
RADIOTV10











