Mu muhanda wa Goma-Rutshuru werecyeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 baguye mu gico cy’inyeshyamba za Wazalendo zifasha FARDC, habaho gukozanyaho gukomeye.
Iyi mirwano yabereye hafi ya Rumangabo, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bari ku burinzi, bakaza kugwa mu gico cy’umwanzi wabo ari we Wazalendo isanzwe ifatanya n’igisirikare cya Leta ya Congo.
Amakuru anyuranye aturuka mu gace kabereyemo iriya mirwano, avuga ko habayeho kurasana hagati y’impande zombi, birangira imodoka y’inyeshyamba za AFC/M23 itwitswe nyuma yuko abarwanyi b’uyu mutwe batatanyijwe na Wazalendo.
Hari kandi amakuru avuga ko nubwo abarwanyi b’uyu mutwe bari batezwe igico, bahitwaye neza, bakivugana inyeshyamba za Wazalendo nyinshi zari zabateze.
Iyi mirwano yateje ubwoba muri ako gace, aho kuri uyu wa Kane, hiriwe icyoba mu baturage bahatuye cyane cyane abatuye hafi y’ibice nka Rumangabo, Karambi, na Rugari.
Bivugwa ko Wazalendo nyuma yo gukubitwa incuro na AFC/M23 yahise iva muri ako gace, gusa ubwoba buracyari bwose, kuko bakeka izi mpande zishobora kongera gukozanyaho isaha iyo ari yo yose nk’uko bitangazwa na bamwe muri Rutshuru.
RADIOTV10









