Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu mukino mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yabizeje ko Igihugu kizakomeza gushyigikira impano zabo.

Ni ubusabane budasanzwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025 muri Sitade Amahoro, muri gahunda yiswe FIFA Football Clinic/Festival igamije gukundisha abakiri bato umupira w’Amaguru.

Perezida Kagame yashimiye Gianni Infantino waje kwifatanya n’aba bana bo mu Rwanda kwizihiza uyu munsi mukuru wa Noheli mu buryo budasanzwe.

Ati “Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”

Aba bana kandi bahawe imipira 1 000 izabafasha gukomeza gukina umupira w’amaguru, no gukuza impano zabo, bityo bakazavamo abakinnyi babigize umwuga.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye kandi Perezida wa FIFA kuba akomeje gufasha iki Gihugu guteza imbere umupira w’amaguru, akaba yongeye no kubishimangira aza gusangira n’aba bana Noheli muri ubu buryo budasanzwe na bwo bufite aho buhuriye n’iyi gahunda

Ati “Uyu munsi yaje ngo asangire namwe Noheli mu buryo bw’umupira w’amaguru, arabaha imipira, mwakinnye, mwishimye, yahaye Igihugu za sitade hirya no hino muzajya mukiniramo. Ariko reba kugira ngo abe yavuye aho yari ari cyangwa aho yagombaga kuba ari hose, ariko reba kuba yaje kugira ngo abe ari kumwe namwe kuri Noheli.”

Umukuru w’u Rwanda wabanje no gusabana n’aba bana, yanabizeje ko Igihugu kizakomeza kubafasha kuzamura impano zabo, kibinyujije mu gukomeza kubaka ibikorwa remezo, kandi ko iby’ibanze bihari, bityo ko ahasigaye ari ahabo.

Yagize ati “Nababwira iki, za sitade zirahari, imipira irahari namwe mushaka gukina, ubwo rero hasigaye ahanyu gusa.”

Gianni Infantino na we yashimye Perezida Kagame ku bw’umuhate akomeza kugaragaza mu guteza imbere Umupir w’Amaguru, byumwihariko mu kubaka ibikorwa remezo birimo n’iyi Sitade Amahoro yabereyemo iki gikorwa.

Ati “Twizihiza mwe, twizihiza abana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyiza. Uyu munsi turatanga imipira y’amaguru 1000, tuzubaka izindi FIFA Arena mu mashuri tuzakomeza kwagura imishinga ku bana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyanjye.”

Yanaboneyeho kongera kwibutsa aba bana ibyiza by’umupira w’amaguru, ababwira ko uretse kuba ari umukino utunze benshi, unatanga ibyishimo ku bawukina ndetse n’abawukurikira bose.

Perezida Kagame yabwiye aba bana ko Igihugu kizakomeza kubafasha mu kuzamura impano zabo

Infantino yavuze ko u Rwanda rukwiye ibyiza gusa gusa
Yashimiye Perezida Kagame

Photos © RBA

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 10 =