Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

radiotv10by radiotv10
26/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu mukino mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yabizeje ko Igihugu kizakomeza gushyigikira impano zabo.

Ni ubusabane budasanzwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025 muri Sitade Amahoro, muri gahunda yiswe FIFA Football Clinic/Festival igamije gukundisha abakiri bato umupira w’Amaguru.

Perezida Kagame yashimiye Gianni Infantino waje kwifatanya n’aba bana bo mu Rwanda kwizihiza uyu munsi mukuru wa Noheli mu buryo budasanzwe.

Ati “Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”

Aba bana kandi bahawe imipira 1 000 izabafasha gukomeza gukina umupira w’amaguru, no gukuza impano zabo, bityo bakazavamo abakinnyi babigize umwuga.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye kandi Perezida wa FIFA kuba akomeje gufasha iki Gihugu guteza imbere umupira w’amaguru, akaba yongeye no kubishimangira aza gusangira n’aba bana Noheli muri ubu buryo budasanzwe na bwo bufite aho buhuriye n’iyi gahunda

Ati “Uyu munsi yaje ngo asangire namwe Noheli mu buryo bw’umupira w’amaguru, arabaha imipira, mwakinnye, mwishimye, yahaye Igihugu za sitade hirya no hino muzajya mukiniramo. Ariko reba kugira ngo abe yavuye aho yari ari cyangwa aho yagombaga kuba ari hose, ariko reba kuba yaje kugira ngo abe ari kumwe namwe kuri Noheli.”

Umukuru w’u Rwanda wabanje no gusabana n’aba bana, yanabizeje ko Igihugu kizakomeza kubafasha kuzamura impano zabo, kibinyujije mu gukomeza kubaka ibikorwa remezo, kandi ko iby’ibanze bihari, bityo ko ahasigaye ari ahabo.

Yagize ati “Nababwira iki, za sitade zirahari, imipira irahari namwe mushaka gukina, ubwo rero hasigaye ahanyu gusa.”

Gianni Infantino na we yashimye Perezida Kagame ku bw’umuhate akomeza kugaragaza mu guteza imbere Umupir w’Amaguru, byumwihariko mu kubaka ibikorwa remezo birimo n’iyi Sitade Amahoro yabereyemo iki gikorwa.

Ati “Twizihiza mwe, twizihiza abana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyiza. Uyu munsi turatanga imipira y’amaguru 1000, tuzubaka izindi FIFA Arena mu mashuri tuzakomeza kwagura imishinga ku bana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyanjye.”

Yanaboneyeho kongera kwibutsa aba bana ibyiza by’umupira w’amaguru, ababwira ko uretse kuba ari umukino utunze benshi, unatanga ibyishimo ku bawukina ndetse n’abawukurikira bose.

Perezida Kagame yabwiye aba bana ko Igihugu kizakomeza kubafasha mu kuzamura impano zabo

Infantino yavuze ko u Rwanda rukwiye ibyiza gusa gusa
Yashimiye Perezida Kagame

Photos © RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.