• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

radiotv10by radiotv10
27/12/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri ko ataryoshye nk’undi mugore yahoranye, abanyerondo bari hafi bamutesha atangiye kwimanika mu giti cya voka.

Byabereye mu mudugudu wa Nyabishunju mu ma saa munani z’ijoro kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025, ubwo umugabo witwa Ntirugiribambe Alfred wari uherutse gushakana na Itangishaka Josiane yamubwiraga ko umugore yahoranye ari we uryoshye agenda amwereka amafoto muri terefone.

Ibyo ngo byarakaje uyu mugore wari umaze ukwezi kumwe muri urwo rushako, maze abyukana igitenge nk’ugiye kwihagarika ajya ku giti cya voka atangiye kuzirika igitenge ngo yiyahure irondo riba ryamuteye imboni nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Shara Sibomana Aimable abivuga.

Ati “Ubwo bari mu buriri umugabo yari afite terefone amubwira ko umugore we wa mbere ari we uryoshye amubwira ko we nta kigenda. Abimubwiye rero undi afata igitenge arasohoka ageze munsi y’igiti cya voka atangira kuzirika igitenge, abanyerondo bamubona babanza kumwihorera ngo barebe,, atangiye kukishumika mu ijosi  bati uri mu biki,, bahise bampamagara mpita njya yo dusanga koko yari agiye kwiyahura”.

Ubuyobozi bw’akagari ka Shara bukimara kuhagera bukabaza buri wese ngo bwasanze atari abo kubana n’ubwo bari bamaranye ukwezi kumwe gusa, bubafasha kumvikana bagabana imyaka bari bafite mu nzu ndeste umugabo yemera guha umugore impampa y’ibihumbi 20 bahita bamuherekeza ataha iwabo muri iryo joro.

Gitifu Aimable ati “Noneho umugore turamuherekeza n’irondo tumugeza i wabo mu murenge wa Gitambi ikibazo kiba kirakemutse”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Muganza Patrick Niringiyimana unenga imyitwarire y’uwo mugabo ahanini kwereka umugore amafoto y’undi mugore amubwira ko ariwe uryoshye, agira inama abaturage muri rusange kujya bashinga ingo babanje kubitekereza ho kandi bakabana byemewe n’amategeko.

Ati “Hoya biragayitse cyane, inama duha abaturage ni ukwirinda amakimbirane mu ngo bakabana mu buryo bwemewe n’abategeko, waba ugiye kubaka urugo ukamenya ko ugomba kwibagirwa za nshoreke zose ukubaka urugo rumwe”.

Aba bombi bari bamaze ukwezi bashinze urugo nyuma y’uko umugore uyu mugabo yahoranye banafitanye abana 8 ari nawe yavugaga ko aryoshye kuruta uyu wa kabiri nawe ngo yatwawe n’undi mugabo akamujyana mu mujyi wa Kigali  akaba ari bwo ashakana n’uyu Itangishaka bivugwa ko nawe yari afite abana batatu iwabo muri Gitambi aho yahise yisubirira.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 16 =

Previous Post

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Next Post

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.