Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah ngo ishyire ibintu ku murongo ndetse inategure amatora mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.
Igitekerezo cyo gusesa izi nzego zose cyaje nyuma yo kutumvikana ndetse bigakurura umwuka mubi hagati y’inzego ebyiri zari ziyoboye iyi kipe ari zo; Inama y’Ubutegetsi yari iyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Comité Nyobozi yari iyobowe na Thadée Twagirayezu.
Nyuma y’ubu bwumvikane buke, RGB yatumije izi nzego zombi mu nama yanitabiriwe na Minisiteri ya Siporo, inzego z’igihugu z’iperereza ndetse n’inzego z’umutekano hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cya Rayon Sports, hanzurwa ko hashyirwaho Comité y’inzibacyuho igomba gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, igatunganya amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse ikanategura amatora azaba mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.
UBUZIMA BW’IKIPE NTA CYAHINDUTSE
Benshi mu bakurikiranira hafi ikipe ya Rayon Sports bemeza ko ikibazo gikomeye ihura na cyo ari amikoro bitewe n’uko nta hantu ikura hahoraho kandi igashora menshi kuko ari ikipe ihora ihatanira ibikombe.
Rayon Sports igira amakipe abiri, ay’Abagabo n’ay’Abagore, aho usanga ku kwezi biyisaba miliyoni 44 z’imishahara gusa. Aya mafaranga aba agomba kwiyongera bitewe n’ibindi bikorwa bikenerwa birimo nko gutwara abakinnyi bajya ndetse bava mu myitozo buri munsi, kujya no kuva ku mikino, gukorera aho abakinnyi bitegura imikino, uduhimbazamusyi mu gihe ikipe yatsinze n’ibindi.
Mu gihe ibi byose biba, Rayon Sports ihora yizeye ko amafaranga azira igihe buri kwezi ari miliyoni 22 ziva muri Skol nk’umufatanyabikorwa wayo mukuru. Andi mafaranga bashobora kubona, na bwo adahoraho, ava mu Karere ka Nyanza bitewe n’ubukangurambaga iyi kipe igiye gufasha akarere, andi akava ku bibuga ku mikino ikipe yakiriye.
Mu kwezi amaze mu nshingano, Murenzi aheruka guhemba umushahara w’ukwa 11, ariko na bwo hahembwe abakinnyi gusa mu makipe yombi; abakozi na staff baracyategereje.
UMUSARURO MU KIBUGA BISA NK’AHO NTA GIHINDUKA
Kuva tariki 25 Ugushyingo Murenzi Abdallah afata inshingano zo kuyobora inzibacyuho, Rayon Sports imaze gukina imikino itanu ya shampiyona aho yatsinze ibiri, inganya ibiri itsindwa umwe.
Iyo mikino ni: Gicumbi FC 1-1 Rayon Sports, Rayon Sports 2-0 Musanze, Bugesera 2-1 Rayon Sports, Gorilla FC 1-2 Rayon Sports, Rayon Sports 1-1 Etincelles FC, uyu ukaba wari n’umukino wa mbere w’umutoza mushya w’Umufaransa Bruno Ferry.
Uyu musaruro wa Abdallah mu mikino itanu ya shampiyona usa nk’aho udatandukanye n’uwa Thadée Twagirayezu mu gihe yayoboraga iyi kipe aho mu mikino umunani yatsinzemo ine, atsindwa itatu anganya umwe.
Kiyovu 0-2 Rayon, Rayon 0-1 Police, Gasogi 2-2 Rayon, Rayon 3-1 Rutsiro, Rayon 1-0 Amagaju, Marines 0-1 Rayon, APR 3-0 Rayon, AS Kigali 1-0 Rayon.
Iyo utereye akajisho ku rutonde rwa shampiyona, Rayon Sports igaragara ku mwanya wa karindwi n’amanota 21 mu mikino 13 imaze gukina.
RAYON SPORTS IRI KU ISOKO RY’ABAKINNYI
Nyuma yo gukemura ikibazo bari bafitanye na rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jalo wari warabareze muri FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ndetse bakanishyura uwari umutoza wabo Afahmia Lotfi basheshe amasezerano kubera umusaruro muke, Rayon Sports iheruka gusinyisha Faustin Likau Kitoko Pizarro, umukinnyi wo hagati ukomoka muri DRC wakinaga i Burundi muri Flambeau du Centre.
Ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwahwemye kuvuga ko bwifuza abandi bakinnyi bo kongera imbaraga mu ikipe, cyane ko umuvugizi w’ikipe, Gakwaya Olivier, aheruka gutangaza ko ikipe basanze iciriritse.
RADIOTV10










