Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

radiotv10by radiotv10
30/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi bakorana ubunyamwuga n’indangagaciro, abibutsa ko ubwitange bwabo buhora buzirikanwa.

Ni mu butumwa busoza umwaka, Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bo mu zindi nzego z’umutekano, aho yabibukije ko “mu gihe tugiye kwinjira mu wundi mwaka, ndashaka kubashimira byimazeyo akazi kanyu. Umuhate n’ubunyamwuga bikomeje guherekeza indangagaciro n’umutekano w’Igihugu cyacu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi ndetse n’ibihe bikomeye “abagabo n’abagore b’Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bakomeje gukorana ubwitange yaba mu Gihugu cyabo ndetse no mu butumwa barimo mu mahanga.”

Akomeza agira ati “Mu Gihugu cyacu, kuba maso kwanyu byatumye abaturage bacu batekana, birinda umutekano w’Igihugu cyacu, binashimangira kurindwa k’ubusugire bw’Igihugu umunsi ku wundi.”

Nanone kandi abari mu butumwa bw’amahoro, bakomeje gukorana ubwitange butajegajega mu kurinda ikiremwamuntu hakoreshejwe ubushobozi bwose buhari, ubumenyi n’umuhate udatezuka.

Ati “Ku bw’umuhate wanyu musangiye, u Rwanda rukomeje kwishimira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zinyuranye, kandi n’Abanyarwanda bashima umusanzu wanyu, watumye babasha gukora ibikorwa by’iterambere mu ituze no mu mahoro asesesuye.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yongeye kugaruka ku ijambo aherutse kuvugira mu Nama y’Inteko y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ko “Ingabo z’u Rwanda n’inzindi nzego z’umutekano dufite, ni zo nifuje kugira kuva cyera.”

Yavuze ko muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, Abanyarwanda bakomeje gutera intambwe ishimishije mu ngeri zinyuranye yaba mu bumwe bwabo, kwigira ndetse no gukomeza gushyira imbere inyungu z’Igihugu, kurangwa n’ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.

Ati “Mu gihe turi kwinjira mu mwaka mushya, ndabasaba gukomeza uyu murongo no gukomeza gushyigikira amahame y’ubunyangamugayo no kubahirza inshingano biranga inzego z’umutekano zacu. Dukomeze kuba maso kandi turangwe n’imigirire ijyanye n’ibibazo bihindagurika mu gihe dukomeje gukora tugamije icyerekezo kimwe cy’u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”

Yaboneyeho kandi gushimira byumwihariko abari mu butumwa hanze y’u Rwanda, batabashije gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, ababwira ko Igihugu gishima ubu bwitange bwabo n’ubw’imiryango yabo.

Ati “Ubutwari bwanyu, kwihangana kwanyu, n’ubwitange bwanyu budatezuka bidutera ishema twese nk’Abanyarwanda. Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo babuze ubuzima bari mu butumwa, mpaye icyubahiro ubwitange bwanyu kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.”

Umukuru w’u Rwanda yasoje yibutsa Ingabo z’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano ko bakomeza gukorana ubwo bwitange, kandi ko buzakomeza kuzirikanwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Related Posts

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
30/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora,...

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

by radiotv10
29/12/2025
0

Rwanda has announced that it supports the statements issued by the African Union (AU) and the East African Community (EAC),...

The Painkiller Culture: Why we reach for pills at every discomfort

The Painkiller Culture: Why we reach for pills at every discomfort

by radiotv10
29/12/2025
0

In today’s fast-paced world, pain has become something we want gone immediately. A headache before work, back pain after a...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
28/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

30/12/2025
Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

29/12/2025
Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

29/12/2025
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.