Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

radiotv10by radiotv10
30/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC birangira, ariko ko bigikomeje, bityo ko amahanga yose akwiye kuzishyigikira kugira ngo zigere ku ntego yazo.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe mu nama ya 1 321 yo ku rwego rw’Abaminisitiri y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano.

Muri iyi nama yibanze ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025, hari inzira za Dipolomasi zageragejwe zashoboraga gushyira iherezo ku bibazo bikomeje kugaragara mu karere, aboneraho gusaba aka Kanama gushyigikira byimazeyo ibyemezo byazo.

Yagaragaje ko nubwo habayeho izo nzira, ariko “FDLR ishyigikiwe na Kinshasa iracyari ikibazo gikomeye cy’umutekano kitarakemuka mu karere, nk’uko bigaragazwa vuba aha n’itwikwa ry’agace ko muri Teritwari ya Walikale ryabaye ku ya 15 Ukuboza 2025, ndetse no gukomeza guhungabanya umutekano w’aka gace kugeza ubu.”

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza impungenge ku kurenga ku byemezo byo guhagarika imirwano byagiye bikorwa n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ndashaka kubibutsa ko guhagarika imirwano, mu buryo busobanutse, ari amasezerano hagati y’impande ebyiri zirwana zagombaga gutanga agahenge, mu gihe hagitegerejwe ko ibibazo by’ibanze bikemurwa.”

Nduhungirehe kandi yavuze ko iyi ngingo ireba mu buryo bungana impande zombi zihanganye mu burasirazuba bwa DRC. Ati “Bityo rero ntabwo guhagarika imirwano byashyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe mu mpande zishyamiranye.”

Yaboneyeho gutangaza ko u Rwanda rwishimiye icyemezo giherutse gufatwa n’Ihuriro AFC/M23 cyo kurekura umujyi wa Uvira, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwiza gikwiye guha ubutumwa abahuza, ko ryiteguye gusubira mu biganiro.

Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje gufatanya n’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America byumwihariko ku gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington no kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rugikomeje kurangwa n’ubushake bugamije ko haboneka umuti w’ibibazo byo muri DRC
Iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − one =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Next Post

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

Resetting for 2026: How Young People in Kigali Are Choosing a Fresh Start

Resetting for 2026: How Young People in Kigali Are Choosing a Fresh Start

by radiotv10
30/12/2025
0

As 2025 comes to an end, many young people in Kigali are not talking about dramatic transformations or unrealistic resolutions....

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
30/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora,...

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

by radiotv10
29/12/2025
0

Rwanda has announced that it supports the statements issued by the African Union (AU) and the East African Community (EAC),...

IZIHERUKA

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye
IBYAMAMARE

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

by radiotv10
30/12/2025
0

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Resetting for 2026: How Young People in Kigali Are Choosing a Fresh Start

Resetting for 2026: How Young People in Kigali Are Choosing a Fresh Start

30/12/2025
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w'abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.