Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, yibukije abagize iri huriro ko batagomba kumva ko intambara yo kurandura akarengane n’ibibazo byimakajwe n’ubutegetsi bwa DRC yarangiye, ahubwo ko ari bwo igitangira.
Yabitangarije mu biganiro byahuje ubuyobozi Bukuru bw’iri Huriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC n’abanyamuryango baryo, byabereye i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Muri ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa n’umwungirije, Bertrand Bisimwa, Umugaba Mukuru w’Ingao z’iri Huriro, Maj Gen Makenga, yibukije abagize iri huriro kutirara ngo bumve ko urugamba bariho rwarangiye.
Yagize ati “Ndabwira abantu mutekereza ko mwarangije intambara, mbibutsa ko mutarayirangiza. Urugamba ni bwo rugitangira. Umuntu wese yumve ko ari mu rugamba, waba uri mu biro aho waba uri hose, wumve ko aho uri ari mu ndaki kandi kugira ngo tubohore abaturage biradusaba kwitanga.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ihuriro AFC/M23 kandi yizeje ko buri wese nagira uruhare muri uru rugamba barimo, ntakabuza bazarutsinda, kandi ko afite icyizere gisesuye. Ati “Mwitegure intambara, kandi tuzayitsinda.”
Yanasabye abari mu gisirikare cya Leta, guhumuka bakabona ko ubutegetsi bariho bakorera, nta cyiza cyabwo, ahubwo ko bakwiye kwiyunga kuri iri Huriro rya AFC/M23
Gen Makenga yasabye abanyamuryango ba AFC/M23 gukomeza gukora ubukangurambaga bwo kumvisha abaturage impamvu bakeneye kubohorwa, kandi ko ari yo ntego y’iri Huriro ryiyemeje kurandura ibibazo bazaniwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Ndabwira abari hano bose, n’abagize iri huriro aho muri hose, ko mugomba kwigisha abaturage, bakumva impamvu hakenewe impinduka.”
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu ijambo rye, yibukibije ko iri Huriro rishyize imbere ubumwe bw’Abanyekongo bose nta vangura, kandi ko aho bari hose bakwiye kugera ku mpinduka bamaze igihe bifuza, kandi ko nta bandi bazazibagezaho atari iri Huriro.


RADIOTV10










