Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Abayobozi bakuru b’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo, Gen Sultani Makenga baganirije abanyamuryango baryo, banasura bimwe mu bikorwa biri mu mujyi wa Goma, ubura ukwezi kumwe ukuzuza umwaka uri mu maboko yaryo.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025, habura ukwezi kumwe ngo huzure umwaka iri Huriro ribohoje uyu Mujyi wa Goma, ryinjiyemo tariki 27 Mutarama z’uyu mwaka ugana ku musozo.

Muri iki kiganiro, Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yibukije ko nubwo iri Huriro rimaze igihe rifashe uyu mujyi, ariko urugamba rwo kubohora Abanyekongo “rutararangira, ahubwo ko ari bwo rugitangira.”

Gen Makenga yasabye abavuga rikumvikana bo muri iri Huriro, gukomeza gusobanurira Abanyekongo impamvu yatumye bafata intwaro bakarwanya ubutegetsi bubi buriho, kandi bagakomeza kubashyigikira.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa na we yavuze ko iri Huriro ryabayeho rigamije kurandura imigirire mibi y’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko rizaruhuka ari uko intego yaryo igezweho.

Gen Makenga aramukanya na Corneille Nangaa

Colonel Imani Nzenze na we yitabiriye ibi biganiro

Col Willy Ngoma uvugira Igisirikare cya AFC/M23 we aho ageze hose abaturage baba bifuza kumukoraho
Bamusabye ko bakwifotozanya

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + eight =