Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

radiotv10by radiotv10
30/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami rya Polisi ya Nigeria Rishinzwe umutekano wo mu muhanda (FRSC) ryemeje ko umuvuduko ukabije no kunyuranaho ari byo byateje impanuka y’umukinnyi wa mbere ku Isi mu iteramakofe, Umwongereza Anthony Joshua, igahita inshuti ze ebyiri z’inkoramutima.

Nyuma y’iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Lagos-Ibadan, Umuyobozi ushinzwe uburezi rusange muri Polisi, Assistant Corps Marshal Olusegun Ogungbemide, yavuze ko iperereza ryerekanye ko impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’amanywa ku wa Mbere hafi y’agace ka Sinoma ka Sagamu, muri Leta ya Ogun.

Nk’uko FRSC ibivuga, impanuka yakozwe n’imodoka y’umukara ya Lexus SUV yari itwaye Joshua yagonze imodoka itukura ya Sinotruck yari ihagaze iruhande rw’umuhanda.

Itangazo ryasobanuye ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ubuyobozi bwa FRSC muri Ogun, ryagaragaje ko abagabo batanu bakuru bagize uruhare muri iyo mpanuka, byongeraho ko abantu babiri bari bayirimo bahise bapfa.

Nanone kandi umwe yakomeretse, abandi babiri barokoka ntibagira n’ikibazo, aho Joshua yarokotse ariko asigarana ibikomere byoroheje.

Itangazo ryongeyeho riti “Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga, naho imibiri y’abapfuye yoherezwa mumu buruhukiro bwa Livewell, muri Ajaka, Sagamu.”

Mu gutanga ibisobanuro birambuye, FRSC yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imodoka ya Lexus Jeep bikekwa ko yari yararengeje umuvuduko wemewe n’amategeko ikaza guta umuhanda ubwo yanyuraga ku yindi modoka, igahita isekura iyo kamyo yari iparitse.

Itangazo rigira riti “Impamvu nyamukuru y’impanuka ni umuvuduko ukabije no kunyuranaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni amakosa akomeye yo mu muhanda kandi biracyari bimwe mu byateye impanuka zikomeye mu mihanda minini ya Nigeria.”

Iyi mpanuka ikomeye yahitanye babiri bari inshuti z’akadasohoka za Joshua

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Next Post

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Related Posts

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

by radiotv10
30/12/2025
0

Abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, na Shaffy; bageze mu Rwanda kwitegura...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Abarimo umunyamakuru ‘Djihad’ bakurikiranyweho amashusho y’urukozasoni baragaruka imbere y’Urukiko

by radiotv10
29/12/2025
0

Abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi 'Yampano', baherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo,...

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.