Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC (FARDC) ryaturutse ku gitutu cy’Abanyaburayi bashyize ku butegetsi bwa kiriya Gihugu, atari ubushake bw’ubutegetsi bwacyo kuko na bwo bwokamwe n’ingengabitekerezo mbi.
Ni nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi afashe icyemezo cyo guhagarika Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’umuvugizi wa FARDC, nyuma y’amagambo yuzuye ingengabitekerezo yatangarije kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu.
Imvugo ya Général Major Ekenge wavuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe bisaba kwitonda…” yamaganiwe kure n’abarimo abayobozi bo ku Mugabane w’u Burayi, nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, wari wavuze ko imvugo nk’iriya idakwiye kwihanganirwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko gufata icyemezo cyo guhagarika Général Major Sylvain Ekenge, ari amayeri y’ubutegetsi bwa DRC kugira ngo “buhume amaso umuryango mpuzamahanga, mu gihe ibikorwa bibi byose bishinze imizi mu butegetsi bukuru.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati “Iri hagarikwa ryakozwe, ryabayeho ku bw’igitutu cy’abanyaburayi, rikanatwibutsa iyirukanwa rya Léon Mugesera ryakozwe na Perezida Juvénal Habyarimana, nyuma y’imbwirwaruhame ye rutwitsi yavugiye muri Kabaya mu Ugushyingo 1992.”
Yakomeje avuga ko nubwo Habyarimana yirukanye uriya munyapolitiki wari umaze kuvuga ijambo rutwitsi ryari ryuzuyemo ingengabitekerezo y’urwango rwabibwaga mu Bahutu bakanga Abatutsi mu Rwanda, uriya wari Umukuru w’Igihugu na we atahwemye gukora ibiri mu murongo ugamije gukora Jenoside.
Ati “Ndibutsa ko muri icyo gihe, Perezida Habyarimana yashinze umutwe w’Interahamwe wakoreye ubwicanyi Abatutsi muri Kibilira, Mukingo, Murambi, Bugesera, n’ahandi hanyuranye mu Gihugu.”
Perezida Félix Tshisekedi na we ukomeje kurangwa n’ingengabitekerezo, bivugwa ko aherutse kwakira abagabo babiri bairmo Habyarimana Jean-Claude, wiyise Jules Mulumba usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Umutwe witwaje intwaro wa CMC Nyatura akaba n’umunyamuryango w’Umutwe wa Wazalendo wokamwe n’ingengabitekerezo.
RADIOTV10









