• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

radiotv10by radiotv10
31/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC (FARDC) ryaturutse ku gitutu cy’Abanyaburayi bashyize ku butegetsi bwa kiriya Gihugu, atari ubushake bw’ubutegetsi bwacyo kuko na bwo bwokamwe n’ingengabitekerezo mbi.

Ni nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi afashe icyemezo cyo guhagarika Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’umuvugizi wa FARDC, nyuma y’amagambo yuzuye ingengabitekerezo yatangarije kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu.

Imvugo ya Général Major Ekenge wavuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe bisaba kwitonda…” yamaganiwe kure n’abarimo abayobozi bo ku Mugabane w’u Burayi, nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, wari wavuze ko imvugo nk’iriya idakwiye kwihanganirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko gufata icyemezo cyo guhagarika Général Major Sylvain Ekenge, ari amayeri y’ubutegetsi bwa DRC kugira ngo “buhume amaso umuryango mpuzamahanga, mu gihe ibikorwa bibi byose bishinze imizi mu butegetsi bukuru.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati “Iri hagarikwa ryakozwe, ryabayeho ku bw’igitutu cy’abanyaburayi, rikanatwibutsa iyirukanwa rya Léon Mugesera ryakozwe na Perezida Juvénal Habyarimana, nyuma y’imbwirwaruhame ye rutwitsi yavugiye muri Kabaya mu Ugushyingo 1992.”

Yakomeje avuga ko nubwo Habyarimana yirukanye uriya munyapolitiki wari umaze kuvuga ijambo rutwitsi ryari ryuzuyemo ingengabitekerezo y’urwango rwabibwaga mu Bahutu bakanga Abatutsi mu Rwanda, uriya wari Umukuru w’Igihugu na we atahwemye gukora ibiri mu murongo ugamije gukora Jenoside.

Ati “Ndibutsa ko muri icyo gihe, Perezida Habyarimana yashinze umutwe w’Interahamwe wakoreye ubwicanyi Abatutsi muri Kibilira, Mukingo, Murambi, Bugesera, n’ahandi hanyuranye mu Gihugu.”

Perezida Félix Tshisekedi na we ukomeje kurangwa n’ingengabitekerezo, bivugwa ko aherutse kwakira abagabo babiri bairmo Habyarimana Jean-Claude, wiyise Jules Mulumba usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Umutwe witwaje intwaro wa CMC Nyatura akaba n’umunyamuryango w’Umutwe wa Wazalendo wokamwe n’ingengabitekerezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

Next Post

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n'Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.